Ingabo z’u Rwanda icyazijyanye muri Mozambique kiri kugerwaho,icyambu cya Mocimboa da Praia cyafashwe.

Icyambu cya Mocímboa da Praia ingabo za Mozambique zifatanyije ni z’u Rwanda zagifashe ,aho ari intego iri kugenda igerwaho, kuko icyanjye ingabo z’u Rwanda muri iki gihugu kiri kugenda kigerwaho.Kuri uyu wa gatandatu tariki 7 kanama 2021 nabwo izi ngabo z’u Rwanda ni za Mozambique zari zagabye igitero ahitwa “1st May”. zicamo abarwanyi 4 biyimitwe irwanya leta ya Mozambique.

Mocímboa da Praia ni naho haherereye icyicaro gikuru cy’aka karere n’ikibuga cy’indege.

Kuri Twitter y’ingabao z’u Rwanda hacishijweho ubutumwa bugira buti “Icyambu cy’umujyi cya Mocímboa da Praia,cyari cyarigaruriwe n’inyeshyamba mu myaka irenga ibiri,cyafashwe n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambike. Uyu mujyi kandi ufite icyicaro cy’akarere n’ikibuga cy’indege.”

Akagace ka Cabo Delgado, kazengerejwe n’intambara yiyi mitwe,leta ya Mozambique yitabaje ingabo z’u Rwanda mu rwego rwo kwongera imbaraga kugirango bagaruze utu duce twigaruriwe niyi mitwe mu rwego rwo gutuma abaturage basubira mubuzima busanzwe.

Leta y’u Rwanda  itangaza  ko ingabo zarwo ziriyo mu gihe cyose bizaba bikenewe, kandi byitezwe ko zifata akarere karinzwe cyane kazungurutse Palma no hafi y’umushinga rutura wa gaze hanyuma Total ikizera umutekano ikagaruka mu kazi umwaka utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *