Ingabo z’Uburusiya zatangaje ko zamaze gufata umugi wa Mariupol

Ingabo z’u Burusiya zatangaje ko zafashe Umujyi wa Mariupol uretse uruganda rumwe ubu rwihishemo abantu, nk’uko Minisitiri w’Ingabo Sergey Shoigu yabimenyesheje Perezida Vladimir Putin.

Umujyi wa Mariupol umaze iminsi ugoswe n’ingabo z’u Burusiya, ndetse ubuyobozi bwa Ukraine buheruka kuvuga ko nibura 95% byawo bimaze gusenywa, inzu ku yindi.

Ni umujyi ukora ku nyanja y’umukara, witezweho gutuma u Burusiya buhuza ingabo zabwo ziri mu burasirazuba bwa Ukraine no mu gace ka Crimea, hakoreshejwe inzira z’amazi cyangwa ubutaka.

U Burusiya bwari bwabasabye gusohokamo bitarenze ejo hashize saa saba, ariko ntibabyubahiriza.

Ukraine ishaka kuganirira n’u Burusiya muri Mariupol

Intumwa ya Ukraine mu mishyikirano n’u Burusiya yatangaje ko biteguye kugirana “ibiganiro bidasazwe” n’icyo gihugu, bikabera mu Mujyi wa Mariupol.

Mykhailo Podolyak yanditse kuri Twitter ko ibyo biganiro byaba “imbonankubone. Umuntu ku wundi. Kugira ngo dutabare abantu bacu, Azov (batayo), abasirikare, abasivili, abana, abakiri bazima n’abakomeretse.”

Undi muyobozi ukomeye mu mishyikirano ku ruhande rwa Ukraine, David Arakhamia, yatangarije kuri Telegram ko we na Podolyak “biteguye kujya muri Mariupol mu biganiro n’uruhande rw’u Burusiya ku guhungisha abasirikare bacu n’abasivili.”

Ntabwo u Burusiya buragira icyo busubiza kuri ubwo busabe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *