Indwara y’agahinda gakabije abenshi bibwira ko ifata abakuze gusa, nyamara sibyo kubera ko iyi ndwara ifata n’abana bakiri bato ndetse n’urubyiruko.
Ni iby’ingenzi gufasha umwana wawe igihe wamaze kumenya ko afite iki kibazo hakiri kare, kubera ko uko ayimarana igihe niko irushaho kumwangiriza ubuzima.
Ni iki kizakubwira ko umwana wawe afite uburwayi bw’agahinda gakabije?
Umwana ufite indwara y’agahinda gakabije hari ibimenyetso bimuranga. Muri byo, twavugamo nko kwigunga, kurakazwa n’ubusa, kugira umujinya ukabije kuburyo hari naho usanga mwene uyu mwana ahutaza abandi, ikindi nuko hari nabiyahura cyangwa bakabigerageza.
Ni iki gitera uburwayi bw’agahinda gakabije kubana?
Abahanga bagaragaza ko iyi ndwara y’agahinda gakabije kubana iterwan’impamvu zitandukanye , zirimo :
- Uburwayi: Umwana ufite uburwayi bukomeye hahandi ahora ku miti ya burigihe cyangwa se akaba afite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, ibi nabyo ari bimwe mu bishobora gutera umwana iyi ndwra.
- Umujagararo( stressfull event) Guhora uhindurira umwana aho yigaga, guhora wimuka cyangwa kubura inshuti ze , ibi nabyo ni kimwe mu bishobora gutuma umwana arwara agahinda gakabije.
- Kuvukira mu muryango urimo amakimbirane: Umwana uvukiye mu muryango urimo ibibazo, nk’amakimbirane ahoraho bishobora gutuma umwana ahorana ubwoba n’igihunga bikaba byamukururira kurwara indwara y’agahinda gakabije.
- Kuvukana ibibazo by’imisemburo itaringaniye:( Uneven levels of certain hormones) kuvukana imisimburo itaringaniye ni kimwe mu bigira ingaruka ku mikorere y’ubwonko, bikaba nabyo ari kimwe mu bishobora gutera iyi ndwara y’agahinda gakabije.
- Ni iki nakora mugihe umwana wanjye afite ibimenyetso by’indwara y’agahinda gakabije?
- Muganirize: Mugihe umwana yemeye kukuganiriza , mubaze uko yiyumva nibyo ari kunyuramo, kandi ugerageze umwumve kuburyo abona koko ko umwitayeho.
- Fata ikayi wandike ibidasanzwe uri kubona ku mwana wawe: Mugihe umwana wawe atemera kugira icyo avuga gerageza kugenda ureba imyitwarire idasanzwe agaragaza uyandike ahantu bizafasha muganga ku muvura.
- Shaka inzobere mu buzima bw’abana: Muganga wabyigiye niwe ushobora kumenya ikibazo umwana afite bityo akaba yabaha ubujyanama n’imiti byafasha umwana.
- Ni iki twakora nk’ababyeyi ngo turinde abana bacu indwra y’agahinda gakabije?
- Gushishikariza abana gukora ibibanezeza: Nk’umubyeyi gerageza gushakira ibisimisha umwana wae, nko kumvana indirimo, kumugaburira , kuryama , gukora sport nibindi bimufasha kugira ubuzima bwiza kandi ntiyitekerezeho cyane.
- Ha umwana uburenganzira bwo kwisanzura: Hari ababyeyi babuza abana babo amahwemo , yavuga bagakubita yakina bagakubita ugasanga umwana ahorana ubwoba mu buzima bwe bwose. Reka umwana yihitirimo ibyo akunda , ahubwo wowe ube nk’umugira inama ariko utamuhutaza cyangwa ngo umubwire nabi.
- Murinde icyamuhungabanyiriza ubuzima: gerageza gushyira umwana wawe kure y’ibishobora kumuhungabanyriza ubuzima cyangwa se ibyashyira ubuzima bwe mu kaga, ibyo ubona byamwangiza yaba ku mubiri cyangwa mu bitekerezo bishyire kure ye.