Inkuru y’uruhererekane ivuga ku mwana warezwe na nyirakuru :Ep 2

Inkuri ya Pupuri  ni inkuru y’uruhererekane ivuga ku mwana warezwe na nyirakuru ubwo ababyeyi be bari bamaze gutandukana agakura azi ko nyirakuru ariwe nyina.  Duheruka mu gice cya mbere Pupuri atangiye gucyeka ko uwo yita nyina ashobora kuba atari we, nyirakuru atangiye gutekereza aho azahera abimubwira. Niba wifuza kureba agace kabanje kanda hano

Pupuri ati: “Mama mbwira vuba wanyicishije amatsiko rwose, nyirakuru wabonaga yitsa imitima ubona ko yabuze aho abihera.” Nyirakuru aratangira ati: “Pupuri mwana wange nishimiye uburyo wambereye umwana mwiza, kuva wavuka kugeza na nubu, abantu bose bakaba bishimiye imico myiza yawe.

Pupuri abaza nyirakuru ati:” None se mama ko wagira ngo ushaka kunsiga nkuko papa yansize akigendera? Nyirakuru arakomeza ati: “Mwana wange wagiye wumva abantu bakubwira ko ndi nyogokuru wawe nkakubwira ko baba babeshya ariko buriya ntibabeshyaga.

Mugihe nyirakuru yari akivuga Pupuri yahise avugira hejuru ati: “Oya mama, ni wowe mama wange!”  Atangira kurira, nyirakuru aramubwira ati: “Mwana wange ihangane nkubwire uraza kumenya ukuri kandi bizagufasha mu buzima bwawe nigihe nzaba ntakiriho dore ndashaje.”

Pupuri arihangana atega amatwi nyirakuru ariko ari gupyineka, nyirakuru aramubwira ati: “Ubwo wari wujuje umwaka umwe n’igice nibwo ababyeyi bawe batandukanyijwe n’amategeko kubera amakimbirane yahoraga mu rugo rwabo, ubuyobozi bubonye bashobora kuzicana buhitamo kubatandukanya.”

None se mama bakimara gutandukana bagiye he kuburyo batongeye kuza kunsura? Nyirakuru ati: “ Bakimara gutandukana ubuyobozi bwahisemo ko nubwo wari ukiri muto usigarana na papa wawe kubera ko mama wawe yagiraga uburwayi bukomeye bwo kwibagirwa kuburyo ukiri n’agahinja yajyaga yibagirwa no kuguha ibere, ubuyobozi bugira impungenge ko byazakugiraho ingaruka akaba yakwibagirirwa ahantu hashyira ubuzima bwawe mu kaga, ni uko ubuyobozi bufata umwanzuro ko usigarana na papa wawe.”

Kuva icyo gihe mama wawe ntawongeye kumenya amakuru ye gusa icyo nzi cyo nuko yakomokaga ikigali, yagiraga nyirasenge wari utuye inaha none nawe ibyo byabaye yarimukiye Ibugande.

Naho papa wawe yaje guhura n’ikibazo cy’ubukene kubera ko yari yarakoresheje amafaranga menshi mu manza z’ubutane nuko yigira inama yo kujya gupagasa ikigali, nawe kuva uwo munsi kugeza na nubu ntawe uzi amakuru ye.

Pupuri abaza nyirakuru ati: “None se mama nta foto ya mama cyangwa iya papa waba ufite?” Nyirakuru ati: “Mwana wange ubwo batandukanaga ibintu byose baragabagabanye n’amafoto barayagabana, nashakashatse hose ngo ndebe ko hari ifoto ya mama wawe cyangwa iya papa wawe yaba yarasigaye hano ndaheba.” Pupuri arongera abaza nyirakuru ati: “None se mama papa na mama basaga gute?”

Nyirakuru ati: “Nyoko yari inzobe cyane kandi mwarasaga, yari umugore mwiza cyane rwose, naho papa wawe yari umugabo mugufi w’igikara witonda cyane nkawe ufite uruhara kandi akagira inyinya.”

Pupuri amaze kumva ibyo nyirakuru amubwiye yahise agwa agacuho arasinzira, nyirakuru aramworosa. Nyirakuru yaraye ijoro ryose adasinziriye yibaza niba ibyo abwiye umwuzukuru we bitagiye gutuma yiheba cyangwa bikaba byamugiraho ingaruka.

PUPURI YIBAZA IMPAMVU ABABYEYI BE BAHISEMO KUMUSIGA

Bukeye mu gitondo Pupuri yarazindutse cyane yicara inyuma yinzu atangira kwibaza byinshi, yibaza icyaba cyarateye ababyeyi be kumusiga.

Nyirakuru abyutse amusanga aho yari yicaye aramubwira ati: “Waramutseho neza Pupu.” Nawe ati: “Naramutse neza mama, nubwo nyirakuru yari yamubwiye ko atari nyina ahubwo ari nyirakuru ntibyamubujije gukomeza kumwita nyina kuko aribyo yumvaga bimuhaye amahoro.”

Pupuri yahise ahamagara nyirakuru aramubaza ati: “None se mama papa na mama buriya barankundaga koko?” Nyirakuru aramusubiza ati: “Nukuri rwose baragukundaga, ahubwo bose bagusize kubwo kurengera ubuzima bwa

Niba wifuza ko iyi nkuru tuyikomeza   watwandikira  ku mbuga nkoranya mbaga zacu cyangwa ukaduhamagara. Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *