Inkuru y’uruhererekane ivuga ku mwana warezwe na nyirakuru :Ep 3

Inkuri ya Pupuri  ni inkuru y’uruhererekane ivuga ku mwana warezwe na nyirakuru ubwo ababyeyi be bari bamaze gutandukana agakura azi ko nyirakuru ariwe nyina.  Duheruka mu gice cya mbere Pupuri atangiye gucyeka ko uwo yita nyina ashobora kuba atari we, nyirakuru atangiye gutekereza aho azahera abimubwira. Niba wifuza kureba agace kabanje kanda hano

Nkuko nabikubwiye mama wawe yari afite ikibazo cyo kwibagirwa naho papa wawe yabonye atakomeza kuguma inaha ntamafaranga afite ahitamo kujya gupagasa, ahubwo sinzi ikibazo yagize kuko yari yansezeranyije kubanguka.

Arongera abaza nyirakuru ati: “None se mama wanyeretse igikapu papa yabikagamo imyenda yange, nyirakuru aramubwira ati: “Hariya munsi yurutara harimo agakapu mama wawe yampaye ubwo yari agiye kugenda harimo imyenda wambaraga mu buhinja bwawe naho papa wawe igikapu yagiraga nicyo yajyanye ikigali.”

Pupuri yahise ajya kureba icyo gikapu, arebyemo neza asangamo agapapuru nyina yasize amwandikiye nuko n’amatsiko menshi Pupuri arakarambura atangira kugasoma, kagiraga kati:

 “ Mwana wange Pupuri mbere na mbere mbanje kugusaba imbabazi, kuba ngusize ntabwo ari uko nkwanze, ahubwo ibi mbikoze k’ubw’ubuzima bwawe, mfite uburwayi bunkomereye cyane bwazatuma ntakwitaho uko bikwiye, iyo ngira ababyeyi mba ngushyiriye mama wange, none ihangane usigarane na papa wawe na nyogokuru wawe uzabe umwana mwiza nzajya ngusengera aho nzaba ndi hose , ndabizi nzagukumbura kandi nawe uzankumbura ariko mfite ikizere ko tuzongera tugahura , igihe uzaba ugiye kubatizwa bazakwite Uwihanganye Pupuri, kugira ngo iri zina rizage rikomeza rigufashe kwihangana. Ubwo na nyogokuru wawe azahitamo izina azakwita kubera ko Pupuri ni papa wawe warikwise.

Imana ikomeze ikurinde yari mama wawe ugukunda cyane

Pupuri akimara gusoma uru rwandiko nyina yari yaramusigiye kwihangana byaramunaniye atangira kurira cyane , nyirakuru agerageza kumuhendahenda ariko biranga biba ibyubusa, uko yakarize yaje guhita asinzira , nyirakuru abonye asinziriye yahise ajya kugisha inama umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge dore ko bari begereye ibiro by’umurenge, nyirakuru agezeyo amutekerereza uko byagendekeye umwuzukuru we, ushinzwe imireho myiza aramubwira ati: “ Uko byagendekeye umwuzukuru wawe niko byagombaga kugenda kuko nundi mwana wese uri mukigero ke niko byamugendekera.”

None icyo ugomba gukora ni gukomeza kumuba hafi ukamwereka ko ababyeyi be bazagaruka kumureba, uko uzagenda umuba hafi niko nawe azagenda yakira ibyamubayeho, nibyiza kuba abimenye muri iyi myaka kubera ko umwana ashobora kwiga kwakira ibintu vuba kurusha umuntu mukuru gusa na none biragusaba gukomeza kwifatanya nawe ukamuba hafi, ikindi kandi ugomba kwitegura kumusubiza ibibazo byose azajya akubaza ukamubwiza ukuri.

Nyirakuru yagarutse mu rugo asanga umwuzukuru we atarakanguka nuko amutegurira ifunguro rya saa sita, byageze saa tanu atarakanguka nuko abonye yatinze gukanguka aragenda aramukangura ngo aze arye, arabyuka amuha amazi akaraba mu maso ubundi aramugaburira nuko abwira nyirakuru ko ashaka ko basangira.

Abwira nyirakuru ati: “Mama uzi ko narose nahuye na mama na papa turi gusangira ndi kubaririmbira, mbega ukuntu byari byiza we!”  Urankanguye nsanga byari inzozi numva ndababaye. Nyirakuru ati: “Yooo!” Mwana wange humura ndabizi neza ko umunsi umwe muzahura, tukicarana twese tugasangira, tugaseka maze ukaturirimbira.

Pupuri abaza nyirakuru ati: “None se mama kuki papa we atasize anyandikiye agapapuro?” Nyirakuru aramusubiza ati: “Papa wawe ntabwo yari azi kwandika no gusoma, ariko ajya kugenda yambwiye ko nkubwira ko agukunda cyane kandi ansaba ko nazaharanira ko wiga, niyo mpamvu ubona buri gihe mba ngushishikariza kwiga.”

Pupuri yari umwana uzi kwihangana cyane no gushyira mu gaciro kandi ntiyifuzaga kubona ikintu cyose cyababaza nyirakuru kubera urukundo yamukundaga.

 PUPURI YIZIHIZA ISABUKURU

 

Pupuri jujuje imyaka irindwi nyirakuru yamukoreye isabukuru, atumira inshuti n’abaturanyi, abana bose bigana bari baje kwifatanya nawe kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, nuko baramuririrmbira, abandi baramubyinira, Pupuri wabonaga yishimye cyane.

Wari umunsi mwiza kuri Pupuri n’umuryango we ndetse n’inshuti ze dore ko yakundwaga n’abantu bose yaba abakuru n’abato. Umuyubozi w’ishuri wari waje kwifatanya na Pupuri amushimira uburyo yitwara abwira abari aho bose ko Pupuri ari umwana urangwa n’ikinyabupfura ku ishuri kandi akaba n’umuhanga, ni uko amusaba gukomeza kwitwara neza mu buzima bwe bwose.

Ibirori birimo bisozwa Pupuri yatse ijambo aravuga ati: “Ndashimira umuntu wese waje kwifatanya nange kuri uyu munsi wange, ndashimira abana twigana, ndashimira abarezi bange ariko byumwihariko ndashimira mama wange wakomeje kumba hafi kuva nkiri muto kugeza na nubu, nuko abari aho bose bamuha amashyi n’impundu.”

Pupuri yatangaje benshi kubera ubwenge yagaragaza mubyo yakoraga byose, yaba mu mikorere no mu mivugire. Akimara kuvuga ayo magambo hahise hakurikiraho umwanya wo gutanga impano.

Buri wese wabonaga yamuteguriye impano, yaba abato n’abakuru kubera ko yarakundwaga cyane kandi akamenya kubana n’abantu bose. Nyirakuru ageze igihe cyo kumuha impano, arahaguruka afata ijambo ashimira umwuzukuru we aramuhobera nuko amuhereza impano yari yamuteganyirije.

Ushinzwe imibereho myiza nawe wari waje kwifatanya nabo kwizihiza umunsi mukuru arahaguruka afata ijambo abwira abari aho bose ko buri gihe ashimishwa n’imyitwarire ya Pupuri, ashimira nyirakuru wamureze neza akamuha ikinyabupfura n’uburere bukwiye, hanyuma azana impano yari yageneye Pupuri ariko amusaba ko yaza kuyifungura agiye kuryama.

Butangiye kugoroba abashyitsi barataha barabaherekeza, Pupuri yari afite amatsiko menshi cyane yo kumenya impano ushinzwe imibereho myiza yamuhaye, siwe warose igihe cyo kujya kuryama kigeze, yaba Pupuri ndetse na nyirakuru bose bari bafite amatsiko yiyo mpano

Nuko pupuri arafungura yitonze asangamo ifoto nini cyane iriho umugabo n’umugore bari gusezerana mu rukiko, mugihe akibaza byinshi ahita asangamo agapapuro kagira kati:” wiriweho neza Pupu, nakomeje gushaka impano naguha isumba izindi nza kwibuka ko ari nge wasezeranyije ababyeyi bawe niko gushaka amafoto bari barashyize kubyangobwa ubwo basezeranaga ni uko njya kuyatunganya neza, ndabizi neza ko wifuza kureba uko ababyeyi bawe basaga, none nkaba nizeye ntashidakanya ko iyi mpano nguhaye iri bugushimishe cyane kandi ikazagufasha. Nkaba nkusaba gukomeza kwitwara neza.

Nkwifurije gukomeza kugira isabukuru nziza.

Yari ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Mataba.

Pupuri akimara gusoma iyi baruwa yahise afata ifoto iriho ababyeyi be arayitegereza arongera arayitegereza, nyirakuru nawe yaherukaga kubona umuhungu n’umukazana we kera nawe arabitegereza hanyuma Pupri aravuga ati: “Yoo!” Mbega ukuntu ababyeyi bange ari beza wee!

Nuko afata iyo foto ayishyira mu gituza ke arayisoma abwira nyirakuru ati: “Mama Ntiwabyumva ukuntu nishimiye kubona uko ababyeyi bange basa nubwo bitumye ndushaho kubakumbura ariko mfite ikizere ko umunsi umwe nzongera nkabana n’ababyeyi bange tukabana nk’umuryango wishimye kandi ukundana.

Uko Pupuri yagashyize ifoto mu gituza ke yaje gusinzira. Nyirakuru aramworosa afata ya foto ayishyira iruhande rwe, bukeye mu gitondo nyirakuru yagiye kureba ko umwuzukuru we yakangutse, atungurwa no gusanga yicaye ku gitanda ari kwitegereza ifoto yababyeyi be, amusaba ko yakitegura akajya kwiga.

Iyo Pupuri avuye kwiga ataha yiruka akaza gufasha nyirakuru imirimo yo mu rugo, hanyuma yarangiza akajya kwirebera amafoto yababyeyi be agatangira kwivugisha aganiriza ababyeyi be agira ati: “Mama Ndagukumbuye.” Akongera ati: “Papa nawe ndagukumbuye.” Ubu se tuzahura ryari ko mbakumbuye. Akongera akivugisha ati: “Ubundi se kuki mwansize?” Nabaye uwambere ntimwaza kumpemba, ubu narakuze, nyogokuru wange nawe arabakumbuye cyane kandi arabasuhuza.

       PUPURI MU BIRUHUKO

Igihembwe cya gatatu kirangiye Pupuri yabaye uwambere ndetse ahiga abandi banyeshuri bose mu kigo kugira amanota menshi dore ko yaje ari uwa mbere akagira amanota 91%.

Ubuyobozi bw’ishuri bwarishimye bamuha ibihembo bitandukanye, buri wese wabonaga yishimiye Pupuri kubera uko yitwaraga mu kigo ndetse no mubuzima bwe bwa buri munsi.

Pupuri ageze imuhira yatekerereje nyina ariwe nyirakuru ko yabaye uwambere mu kigo cyose, nyirakuru arishima cyane aramuhobera, aramubwira ati: “Pupuri mwana wange buri gihe nshimishwa nuko ugenda witwara, kuva ukiri muto cyane kugeza na nubu ntiwigeze unteguha nkaba ngushimira byimazeyo, ni kubw’iyo mpamvu nkwemereye ya nkoko y’umukara, amagi izajya itera uzage uyarya maze urusheho kugira ubwenge.

Pupuri yegera nyirakuru aramuhobera aramubwira ati: “Nyemerera nge nkwita mama kuko ni wowe wa ndeze kuva nkiri muto cyane kandi ibi byose ni wowe mbikesha, ngiye kugushimira sinabona uko ngushimira gusa Imana izakumpembere.

Bukeye mu gitondo Pupuri yagiye kubwira ushinzwe imibereho myiza mu murenge ko yabaye uwa mbere dore ko yari umujyanama we ukomeye, ni uko arishima cyane, amuha ibihembo bitandukanye birimo ibitabo byo gusoma, amakayi n’amakaramu anamwemerera ko azakomeza kumuba hafi kugeza arangije kaminuza nuko ataha yishimye cyane.

Pupuri ageze mu rugo yeretse nyirakuru impano ushinzwe imibereho myiza yamuhaye, nuko abwira nyirakuru ati: “Abandi bose bampembye hasigaye mama na papa, nyirakuru aramubwira ati: “Humura nabo bazaguhemba.” Pupuri abaza nyina ati: “Ubu se bazaza ryari mama?” Nyirakuru aramusubiza ati: “Ihangane ntiwite kugihe bizagutwara ariko ndabizi neza ko muzongera mugahura mugaseka mukishima, kuko buri giye njya mbirota kandi urabizi ko njya nkabya inzozi.” Nyina aramubaza ati: “Ntiwibuka ko cya gihe nari narose wabaye uwambere mu kigo cyose none akaba ariko byagenze?” Pupuri ati: “Yego mama reka nkomeze nihangane na padili yambwiye ko azajya ansengera nkazabona ababyeyi bange.”

Niba wifuza ko iyi nkuru tuyikomeza   watwandikira  ku mbuga nkoranya mbaga zacu cyangwa ukaduhamagara. Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *