Inkuru y’uruhererekane ivuga umwana warezwe na nyirakuru ubwo ababyeyi be bari bamaze gutandukana

Pupuri yakuze abana na nyirakuru. Yamwitaga nyina kubera ko yamenye ubwenge ariwe abona iruhande rwe. Pupuri yatandukanye n’ababyeyi be ubwo yari afite umwaka umwe n’igice gusa.Hari mu mwaka wi 2008, nibwo ubuyobozi bwatandukanyije ababyeyi be byemewe n’amategeko kubera amakimbirane yahoraga mu rugo rwabo.

Ababyeyi be bakimara gutandukana Pupuri yasigaranye na se. Nyina umubyara ntawamenye aho yagiye ariko akaba yarakomokaga mu mugi wa Kigali.

Se wa Pupuri yaje guhura n’ikibazo cy’ubukene kubera ko amafaranga menshi yari yarayakoresheje mu manza z’ubutane. Yigira inama yo kuva mu cyaro akajya gupagasa ikigali imfura ye ayisigira nyirakuru.

Ntabwo byari byoroshye kubera ko Pupuri yari akiri muto dore ko yari afite umwaka umwe gusa ubwo nyina yamusigaga. Yakunda kurira cyane ariko ntakundi byagombaga kugenda nyirakuru yemeye kwakira akaje. Yakomeje kumwitaho mu bushobozi buke yari afite, abaturanyi be nabo bakamuba hafi bakajya bamuha amata kubera  ko we nta nka yagiraga.

Pupuri yujuje imyaka itatu nyirakuru yamujyanye kumutangiza ishuri. Pupuri yari umwana witonda cyane kandi w’umuhanga, akarusho akaba umukobwa ugira ikinyabupfura cyane kuburyo wasangaga ababyeyi bose bamutangaho urugero.

Pupuri yakomeje kubana na nyirakuru, akamwitaho ako ashoboye kuburyo nta kibazo na kimwe yigeze ahura nacyo, iyo yabaga atagiye kwiga yajyanaga na nyirakuru mu kabande kubagara ibishyimbo akicara iruhande rwe akamuririmbira uturirimbo bamwigishije ku ishuri. Nyirakuru akishima cyane bigatuma akora ashyizeho umwete kubera uturirimbo twiza tw’umwuzukuru we.

Iyo nyirakuru yabaga arangije kubagara ibishyimbo baratahaga bagera mu rugo bagateka, iyo byabaga bigeze nijoro mbere yo kuryama Pupuri yabwiraga nyirakuru ati: “Mama nakuririmbiye nange ncira umugani.”

Nuko nyirakuru akamucira umugani, Pupuri agahita asinzira. Uko Pupuri yagendaga akura niko abaturanyi bagendaga bamubwira ko uwo yita nyina atari nyina ahubwo ari nyirakuru, ariko Pupuri ntabyiteho akumva ko ibyo bamubwira ari ukubeshya.

Umunsi umwe Pupuri ubwo yari avuye kwiga yahuye n’umukecuru uvuye gutashya inkwi, Pupuri aramubwira ati: “Zana ngutwaze mukecu, umukecuru arishima hanyuma baza baganira, bageze ku irimbo Pupuri amusezeraho.” Umukecuru aramubwira ati: “Usuhuze nyogokuru wawe, Pupuri bituma yongera kwibaza impamvu abantu bose bita nyina ngo ni nyirakuru.”

Umunsi umwe Pupuri avuye kwiga yigira inama yo kubaza nyina ko ibyo yumva abantu bavuga ari byo, aragenda yegera nyina aho yicaye mu nzu aramubaza ati: “Mama uri mama wange? Nyirakuru atungurwa no kumva umwuzukuru we amubajije icyo kibazo, nyirakuru abanza guceceka agezeho aramusubiza ati: “Yego ningewe nyoko mwana wange.”

Nyirakuru aramubaza ati: “None se mwana wa, kubera iki umbajije icyo kibazo, Pupuri ati: “Abantu bakunda kumbwira ngo ntabwo uri mama ngo ahubwo uri nyogokuru.”

Pupuri arongera abaza nyirakuru ati: “None se mama nyogokuru wange abahe?” Nyirakuru aramusubiza ati: “Nyogokuru wawe yigiriye mu ijuru kera.” Pupuri arongera abaza nyirakuru ati: “None se mama papa we abahe? Nyirakuru ati: “Papa wawe yagiye gupagasa ikigali azaza kukureba vuba.”

Pupuri ntiyanyurwa akomeza kubaza nyirakuru ibibazo byinshi, arongera abaza nyirakuru ati: “None se mama papa wange arankunda? Nyirakuru aramusubiza ati: “Aragukunda cyane rwose, Pupuri abwira nyirakuru ati: “None se mama iyaba Papa ankunda ntaba yaraje kundeba akampemba ko nabaye uwambere, uzi ko ntaramubona mama.”

Nyirakuru akimara kumva ibibazo umwuzukuru we amubajije byamuteye agahinda cyane nuko yicara inyuma yinzu atangira kurira yibaza uko azasobanurira umwuzukuru we uko byagenze.

Pupuri yahise yegera nyirakuru aramubaza ati: “Mama Wabaye iki ko uri kurira?” Nyirakuru aramusubiza ati: “Mwana wange ntabwo ndi kurira nuko umutwe uri kundya, Pupuri abwira nyirakuru ati: “Mama Humura papa azakuzanira umuti, sibyo mama?”

Nuko nyirakuru ahita aza aramuhobera aramubwira ati: “Mwana wa, humura ndakira, nyirakuru yakundaga umwuzukuru we cyane kubera uburyo yamuganirazaga kandi akaba umwana witonda cyane.”

Nyirakuru ntiyongeye kujya asinzira, yatangiye kubona ko byanze bikunze igihe kigeze ngo asobanurire umwuzukuru we ibijyanye n’amateka yababyeyi be, ariko akabura aho yabihera kubera ko ntiyari azi neza aho ababyeyi be baherereye.

Yatangiye kugisha inama inshuti ze uko yasobanurira umwuzukuru we uko byagenze kuba atabana n’ababyeyi be, yabanje kubaza abarezi bamwigisha , bamubwira ko kuba abaturanyi baratangiye kubimubwira bishobora gutuma buri gihe aho ari ahora yibaza impamvu babivuga , ikindi nuko bisigaye bigaragara ko mu ishuri atagikurikira neza usigaye ubona ahora  acecetse cyane kandi ubusanzwe yari umwana ukunda kuganira.

Icyaba kiza rero nuko wazafata umwanya atagiye kwiga ari mu biruhuko ukamwicaza ukamubwiza ukuri kose ntacyo umuhishe, birumvikana ko bizamugora guhita abyumva ariko ntagushidikanya ko azabyakira ariko bisaba ko uzakomeza kumuba hafi.

Hari kuwa gatandatu nijoro, Pupuri yari yicaranye na nyirakuru ari kumucira imigani, bari bishimye cyane, Pupuri ari guseka anejejwe n’imigani myiza nyirakuru yamuciraga.

Nyirakuru arangije kumucira imigani abwira umwuzukuru we ati: “Pupuri mwana wange hari icyo nifuza ko tuganira mbere yuko turyama.” Pupuri nawe ati: “Yego mama, gira vuba ahubwo ndumva unteye amatsiko.”

Nyirakuru abwira umwuzukuru we ati: “Ngaho igira hino nkubwire, nuko Pupuri aryama mu gituza cya nyirakuru ubundi amutega amatwi.” Nyirakuru aratangira ati: “Rero Pupuri mwana wange dore umaze gukura niyo mpamvu nifuzaga ko tuganira nkabantu bakuru kandi nizeye ko ibyo ndakubwira urabyakira neza.”

Niba wifuza ko iyi nkuru tuyikomeza   watwandikira  ku mbuga nkoranya mbaga zacu cyangwa ukaduhamagara.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *