Inyamaswa bikekwa ko yicaga inka muri Gishwati yarashwe; aborozi baracyari mu rujijo

Imwe mu nyamaswa zayogoje aborozi baturiye Pariki ya Gishwati-Mukura zibarira imitavu, yaraye irashwe ku bufatanye bw’abashumba n’inzego z’umutekano.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko iyarashwe ari imbwebwe. Yishwe mu masaha y’umugoroba wo ku wa 4 Gashyantare 2022, irasiwe mu Murenge wa Jenda ho muri Nyabihu.

Bamwe mu borozi batangiye kwiruhutsa bizera ko ikibazo cyabo noneho cyaba kigiye gukemuka dore ko imitavu imaze kuribwa n’izo nyamaswa irenga 80 uhereye igihe iki kibazo cyatangiriye.

Gusa urujijo ruracyari rwose ku nyamaswa nyirizina ziyica kuko amashusho afatwa na camera zashyizwe mu nzuri byavuzwe ko agaragaza impyisi, ingunzu n’imbwebwe.

Nyamara aborozi bo bavuga ko izo nyamaswa zitabasha kwica inka kandi zinahamaze igihe kinini uretse imbwebwe; bagakeka ko hashobora kuba hari indi ibikora itaramenyekana.

Ngabo Karegeya uzwi nka “Ibere rya Bigogwe” kuri Twitter, yabwiye IGIHE ko nubwo iyo mbwebwe yarashwe bitizewe ko ari yo yica izo nka koko.

Yasobanuye ko abashumba yaganiriye na bo babonye iyo nyamaswa bamubwiye ko na yo ubwayo ijya kungana n’umutavu kandi ibara ryayo ntirizwi neza kuko iyo bayimuritse iri mu mwijima urumuri rukubita ku maso yayo rukagaruka nk’uko bigenda umuritse injangwe mu maso nijoro.

Kuba imbwebwe yarashwe ifite amabara arimo n’umukara muke, ngo biri gutuma bakeka ko na yo yaba ari imwe mu zibajogoroje ariko ntibabihagazeho kubera ingano yayo.

Ngabo yakomeje ati “Nta wakwemeza ko atari imwe muri zo kuko na yo irya inyama ariko na none si yo nyamaswa y’inkazi iriyo kuko nta wurayibona iri kuyirya [imitavu] amaso ku maso.”

IYI inyamaswa yarashwe itari irimo kwica umutavu ahubwo yari iri gukerakera hafi y’aho inka ziri nka saa kumi n’imwe.

“Imbwebwe ntiyakwica inka…”

Ku rundi ruhande, mu Murenge wa Bigogwe hari undi mutavu waraye wishwe n’inyamaswa mu mu masaha y’ijoro.

Byatumye bamwe bakeka ko iyo mbwebwe yishwe itari mu zica imitavu ahubwo hari indi igenda yimuka cyangwa zikaba ari nyinshi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative y’Aborozi b’inka muri Nyabihu, Tegeri Gad, yabwiye IGIHE ko inyamaswa yakwirakwijwe mu mafoto ko yarashwe atari yo yica imitavu.

Ati “Ubwo se iriya nyamaswa yakwica inka? […] Twebwe iyo nyamaswa tuzabimenya, tuzaba duhari n’ubuyobozi buzahagera bubivugeho.”

Tegeri yasobanuye ko amafoto y’Ingabo na Polisi bari muri Gishwati yasakajwe, ari ayafashwe bagiye kuhasura kuko mu ijoro ryari ryabanje abashumba batesheje iyo nyamaswa igiye kwica umutavu, bukeye bwaho bakabegera.

Ati “Kubera ko niba barayitesheje, ni ukuvuga ko abashumba babaye maso bagumya gutesha nyinshi noneho bakamenya n’aho inyuze.”

Ngabo yavuze ko abashumba baraye bamuhamagaye bamubwira ko “kibazengereje na none”. Icyakora ngo bari gufatanya bakagerageza kwirwanaho babifashijwemo n’inzego zishinzwe umutekano zanamaze kubaha umurongo wa telefoni bahamagaraho mu gihe hari icyo bikanze.

Magingo aya imitavu iri kwicwa n’izo nyamaswa ni iyo mu mirenge ya Bigogwe, Jenda na Muringa yo muri Nyabihu.

Bivugwa ko izo nyamaswa ziyica zatangiriye muri Ngororero mu 2019, zigakomereza muri Rutsiro mbere y’uko zigera aho zigabije ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *