Inzu ikinyamakuru Igihe.com gikoreramo yafashwe n’inkongi y’umuriro

Umuriro watangiye ahagana saa yine z’ijoro utangirira ku gice kireba ku ruganda rukora ibikoresho by’isuku rwa Surfo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko umuriro wibasiye etage ya kane ahazwi nko kwa Ndamage ari naho igitangazamkuru Igihe.com gikorera.

Ishami rya Polisi rizimya ryahageze rirazimya, ariko ntiharamenyekana agaciro k’ibyahiye

Amakuru avuga ko ibiro by’igitangazamakuru Igihe.com byafashwe n’inkongi y’umuriro, amafoto yererekana ko ibyahiye ari byinshi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *