Iradukunda Bertrand uzwi nka Kanyarwanda yasezeye kuri ruhago burundu anavuga impamvu yabimuteye

Iradukunda w’imyaka 28, wakiniye n’Ikipe y’igihugu “Amavubi”,abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko asezeye ku mupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Yasoje agira ati “Warakoze Mana ku bwa buri kimwe cyabaye muri uru rugendo.”

Iradukunda yakomeje asobanura impamvu z’uyu mwanzuro.Ati “Gukina ntago binaniye ahubwo gukomeza kwihanganira ububabare nibyo byanze.”

Uyu yashimye muganga w’ikipe y’igihugu,Rutamu Patrick wamubaye hafi mu buzima bwe bwa ruhago.

Kanyarwanda OG nkuko yitwaga n’abakunzi ba ruhago, yamenyekanye kuva 2012 Ubwo yerekezaga mu Isonga.

Uyu musore asanzwe ari umunyamideli aho akorana na Kompanyi zitandukanye mu kwamamaza imyenda.

Iradukunda yarerewe muri APR Academy, akinira ISONGA, ikipe nkuru ya APR FC, Bugesera, POLICE FC, Mukura VS, Gasogi, Township Rollers yo muri Botswana na Kiyovu.

Bertrand uherutse kwimukira muri CANADA,yakiniye AMAVUBI imikino irenga 10.

Uyu mukinnyi wakinaga asatira anyuze ku mpande yatangiye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga muri 2012 ahereye mu ikipe ya Isonga FC nyuma aza kwerekeza muri APR FC muri 2014.

Akiva mu Ikipe y’Ingabo yerekeje muri Bugesera FC amarayo umwaka umwe, ahava yerekeza muri Police FC yakiniye imyaka ibiri abona kujya muri Mukura VS.

Avuye mu Karere ka Huye yahawe yerekeje muri Gasogi United FC mu 2018 maze nyuma muri 2021 yerekeza hanze y’u Rwanda mu ikipe ya Township Rollers yo muri Botswana. Ntabwo yigeze atindayo ari byo yahise agaruka mu Rwanda yerekeza muri Kiyovu Sports.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo yari yerekeje muri Musanze FC ayisinye amasezerano y’imyaka 2 ariko ntabwo yigeze ayikinira umukino n’umwe.

Iradukunda Bertrand na rutahizamu w'ikipe y'igihug - Inyarwanda.com

Iradukunda Bertrand yashyize ukuri hanze ku mpamvu - Inyarwanda.com

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *