Irembo ryabonye umuyobozi mushya

Ikigo nyarwanda cy’Ikoranabuhanga kinafite urubuga rutangirwaho serivisi za Leta ‘Irembo’ cyabonye umuyobozi mushya ‘Israël Bimpe’ wasimbuye Asimbuye Keza Faith wari umaze imyaka itanu muri uyu mwanya.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022 nibwo ubuyobozi bwashyize hanze itangazo rigaragaza izi mpinduka.

Israël Bimpe n’umunyabigwi kuko aje kuri uyu mwanya avuye mu kigo cya Zipline gitanga service zo gukwirakwiza amaraso mu bitaro mu Rwnda no mubindi bihugu bitandukanye  ndetse n’imiti aho gikoresha indenge zitagira abapilote (Drones) akaba yarabanje kuyobora iki kigo mu Rwanda nyuma akaza kugirwa umuyobozi wacyo muri Africa.

Israël Bimpe nubundi yarasanzwe ari umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Irembo.

Uyu muyobozi mushya w’Irembo  yavuze ko muri izi nshingano nshya yahawe azaharanira gukomeza guteza imbere iki kigo.

Ati “Ntewe ishema no kuba umwe mu bagizi itsinda ry’abakozi beza ba Irembo nk’Umuyobozi Mukuru muri ibi bihe byiza ikigo kirimo. Hashize igihe kinini nkunda iki kigo n’uru rubuga ndetse n’ibindi byose biri mu ntego z’iki kigo.”

Yakomeje agira ati “Nkunda ibisabwa byose kugira ngo ikigo nk’iki kirusheho gutera imbere. Twubakiye ku byamaze kugerwaho, twese hamwe tuzabasha kugera ku yindi ntambwe y’iterambere rya Irembo kugira ngo dukomeza kuba ku isonga y’impinduka z’u Rwanda na Afurika mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

Israël Bimpe mu gihe yamaze akora muri Zipline, ashimirwa uruhare yagize mu kwagura ibikorwa byayo mu Rwanda no muri Afurika, aho ku buyobozi bwe, ibihugu iki kigo gikoreramo muri Afurika byavuye kuri kimwe bigera kuri bitanu. Yageze mu Nama y’Ubutegetsi ya Irembo mu 2020.

Israël afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Mbere cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2016. Yamaze igihe kinini ari umuyobozi w’ihuriro ry’abakora mu rwego rwa Pharmacie mu Rwanda, yanabaye kandi mu komite nshingwabikorwa y’urugaga rw’abo bahuje uyu mwuga ku Isi.

Faith Keza usimbuye Israël yavuze ko mu gihe yamaze ari Umuyobozi Mukuru wa Irembo yashimye umusanzu Bimpe yatanze mu iterambere ry’iki kigo, yemeza ko umwanya yahawe yari awukwiye.

Ati “Byari iby’agaciro kuyobora itsinda ry’abakozi beza dufite mu Irembo ndetse no gukorana n’abafatanyabikorwa muri Guverinoma y’u Rwanda bafite intego yo guhindura ibijyanye n’imitangire ya serivisi. Muri iyi myaka ibiri ishize umusanzu wa Israël Bimpe nk’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ni ntagereranywa ku buryo ntabona undi muntu mwiza wayobora Irembo muri uru rugendo rukurikiyeho kumurenza.”

Keza avuye ku buyobozi bwa Irembo kugira ngo ajye gukomeza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Harvard Business School.

Urubuga ‘IremboGov’ rwatangijwe muri Nyakanga 2015; mu ntego zarwo harimo ko serivisi zose zitangwa na leta zatangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga rikoreshwa n’umuturage umunsi ku wundi. Kugeza ubu binyuze kuri uru rubuga umuturage ashobora kubona serivisi zirenga 100.

Muri Gashyantare 2020 nibwo byatangajwe ko Ikigo cya Leta gitanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga ‘Irembo’ cyatangiye kwimurira zimwe muri serivisi gitanga ku rubuga rushya rwifashisha uburyo bwiswe ‘IremboGov 2.0’, bwitezweho kurushaho korohereza abaturage basiragiraga bajya mu nzego zitandukanye kwaka ibyo basabye banyuze ku ‘IremboGov’.

Uburyo bwo gusaba ibyemezo nabwo bwagabanyirijwe urugendo byanyuragamo, bishyirwa mu ntambwe eshatu, aho umuturage azajya asaba icyemezo, kigasuzumwa, ubundi akishyura. Ibi ngo bizajya bikorwa kuri serivise zimwe na zimwe aho bishoboka.

Uburyo bwo gusaba umuturage kugira ibyangombwa yohereza ku rubuga nabwo bwakuweho, kuko ngo amakuru yose arebana n’usaba ibyangombwa azajya akurwa mu zindi nzego za leta ziyafite mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Uko wakuramo icyemezo mu buryo bw'ikoranabuhanga : IremboGov

Ikigo Irembo rwabonye umuyobozi mushya

Israël Bimpe Joins Irembo As New CEO – KT PRESSIsraël afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Mbere cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2016.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *