Irene Uwoya uzwi nka Oprah yasuye Nyina wa Katauti wahoze ari nyirabukwe amushyira umwuzukuru we.

Irene Uwoya uzwi nka Oprah umugore wa nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti wahoze ari kapiteni w’Amavubi akaba yaritabye Imana, yagaragaye ari kumwe nyina w’uyu munyabigwi muri ruhago y’u Rwanda bari kumwe n’umwana babyaranye.

Uyu mugore akaba nicyamamare mugukina Films mu gihugu cya  Tanzania, mu cyumweru gishize yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe na nyina wa Katauti bari kumwe n’umwana w’umuhungu babyaranye, Krish Ndikumana.

Ntabyigeze bitangazwa ko uyu mugore  yari yasuye mama wa katauti ahoaba i Burundi cyangwa niba ari we wari wabasuye muri Tanzania, gusa yavuze ko yishimiye kubonana na we.

Ati “mama nishimiye kukubona, na Krish yishimye cyane… Ndagukunda mama Ndiku (Mama Ndikumana).”

Ndikumana Hamad Katauti na Irene Uwoya bashakanye muri 2008 muri 2013 nibwo nkuru zavuzwe ko batandukanye. Batandukanye bafitanye umwana umwe w’umuhungu, Ndikumana Krish wavutse muri 2011.

Mu  mwaka wa  2017 Gushyingo, Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije muri Rayon Sports yitabye Imana, urupfu rwe rukaba rwaratunguye benshi cyane.Ubwo yitabaga Imana ntabwo Oprah yabashije kumushyingura ariko nyuma akaba yaraje mu Rwanda ari kumwe n’umwana we baje gusura imva ye no kumwunamira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *