Ishimwe Dieudonné utegura Miss Rwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa

Ishimwe  Dieudonne asanzwe azwi nka Prince Kid kuko mbere yo gutangira gutegura irushanwa rya Miss Rwanda yari amenyerewe mu muziki Nyarwanda akoresha izina Prince Kid.

Amakuru avuga ko hari hashize igihe hari abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, bamaranye igihe akangonowa. Ngo Ishimwe yagiye abasaba ko baryamana kugira ngo bagere kure mu irushanwa.

Ngo abakobwa bamunyuraga imbere, harimo abo yasabaga ko baryamana, ubyemeye agahabwa amahirwe yo kugera kure mu irushanwa, mu gihe ubyanze we yananizwaga bikarangira avuyemo.

Bivugwa ko mu irushanwa ry’uyu mwaka, amajonjora y’ibanze ajya gutangira, habayemo ibibazo ku buryo hari n’abakobwa batangiye kuvuga ko bazashyira hanze amakuru yose y’ibibera muri iri rushanwa.

Ishimwe  afungiye kuri Station ya Remera mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rikomeje kugira ngo dosiye y’ibyo ashinjwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Yafashwe ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022

Prince Kid yakunze rimwe gusa, akunda Miss Sandra - Inyarwanda.comIshimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, yatawe muri yombi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *