Isomwa ry’urubanza rwa Prince Kid ryasubitswe kubera kumva abandi batangabuhamye.

Ubwo iby’urubanza ruregwamo Prince Kid wahoze ategura irushanwa rya Miss Rwanda  byasubukurwaga umucamanza yanzuye ko  yasanze hakenewe kumva abandi batangabuhamya.

Kuri uyu wagatanu tariki 28 Ukwakira 2022 urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Princekid rwagombaga gusomerwa mu ruhame ariko ruza gusubikwa kubera abatangabuhamye.

Ni icyemezo cyafashwe n’umucamanza wavuze ko nyuma yo kumva ababuranyi bombi, Urukiko rwaje gusanga hari abatangabuhamya rukeneye kumva bityo rwongera gupfundurwa.

Umucamanza yavuze ko abatangabuhamya bakenewe bazahamagazwa ku wa 15 Ugushyingo 2022 saa mbiri za mu gitondo bakumvwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yongeyeho ko nubwo Prince Kid azahamagazwa ngo avuge ku buhamya buzatangwa, nubundi urubanza ruzaburanwa mu muhezo nk’uko byagenze ubwo aheruka kwitaba Urukiko.

Iki cyemezo kivuze ko Prince Kid akomeza kuba afunze hagategerezwa ko yongera kuburana noneho Urukiko rukajya rwafata icyemezo ku rubanza rwe.

Umucamanza akivuga iki cyemezo abari buzuye icyumba cy’iburanisha biganjemo itangazamakuru, inshuti n’abakoranaga na Pronce Kid bahise bikubita barasohoka, ariko bagenda bijujuta kuko batari basanzwe bamenyereye icyemezo nk’iki.

Yaba Prince Kid cyangwa abamwunganira mu mategeko nta wabashije kugera ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, icyakora Umushinjacyaha we yari yitabiriye.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *