Itegeko ryo gukuramo inda bigiye gushyirwa mu itegeko nshinga

Umwanzuro w’itegeko ryemerera  abagore gukuramo inda mu gihugu cy’Ubufaransa , hagamijwe kwirinda inda zitateganyijwe ugiye gushyirwa ibibyemejwe n’umubare munini w’abadepite.

Mathilde Panot, umwe mu badepite bo mu ishyaka ry’abadashyigikiye ubusumbane bifuza ko abantu babaho mu buryo bumwe, banatumye habaho izo mpinduka, yavuze ko ikigamijwe ari ugukumira ikurwamo ry’inda mu buryo bunyuranyije n’amategeko rikunze kugaragara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bwongereza, bigatuma hari n’ababiburiramo ubuzima.

Mu kwezi gushize, umutwe wa Sena wari wamaganiye kure iby’iri tegeko cyane ko abo muri uwo mutwe bo mu ishyaka ritsimbarara ku mahame ya kera ari bo biganje, aho bavuga ko uburenganzira bwo gukuramo inda butabangamiwe mu Bufaransa.

Nk’uko byakomeje bitangazwa na BBC ngo impinduka mu Itegeko Nshinga ry’iki gihugu, rigomba kujyana no kubanza gukora amatora ya kamarampaka hakabaho referandumu nubwo imibare igaragaza ko abarenga 80% bari inyuma y’iki cyemezo.

Panot avuga ko batewe ingabo mu bitugu no kuba barumvaga ibintu kimwe n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi rinabarizwamo Emmanuel Macron uyoboye icyo gihugu.

Byari byitezwe ko umudepite wo muri iryo shyaka witwa Aurore Bergé azavuga uruhande rwe mu cyumweru gitaha nubwo yaje kubivamo akavuga ko na nyina umubyara yihanganiye gukuramo inda nta kinya mbere y’uko bishyirwa mu itegeko mu 1974.

Uyu mudepite yavuze ibi bidakwiriye gufatwa nk’ikibazo cya politiki n’amashyaka anaterwa ingabo mu bitugu na Minisitiri w’Ubutabera, Eric Dupond-Moretti washyigikiye cyane ihindurwa ry’itegeko nshinga.

Muri Gashyantare umwaka ushize ni bwo mu Bufaransa hari hatowe itegeko ryongera igihe abantu bemererwa gukuramo inda, aho ryari ryavuye ku byumweru 12 rikagera kuri 14 nk’uko biri muri Espagne mu gihe mu bindi bihugu byo mu Burayi nka Suède, u Buholandi, u Bwongereza, Pays de Galles na Ecosse igihe kikiri munsi.

Icyakora nyuma y’aya matora umugore witwa Panot yahamagariye abandi bagore bo mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika Pologne na Hongrie, kugana iyo nzira nabo itegeko nshinga rigahindurwa.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *