Iyo igihe cyabishatse ubuzima burahinduka,ihere ijisho uburyo Umukarani Hagenimana ubuzima bwahindutse akaba aberewe ni koti(AMAFOTO)

Nta gihe gishize hamamaye umukarani w’imizigo ku ngorofani aka wamugani ngo ingorofani ihindutse indenge,byakoze benshi ku mutima ubwo uyu mukarani yagaragaza umutwe ku kazi ke ubwo yararimo acunga ingorofani ye mu muvundo w’imodoka benshi bagakorwa ku mutima n’ubutwari bwuyu mugabo

Hagenimana Samuel yamamaye kumbuga nkoranyambaga kubera iki gikorwa yakoze ,yahishuye ko ari ubwa mbere yabaho mu buzima aserutse yambaye ikote ubwo yitabiraga umuhango wo gusaba no gukwa kwa Muberuka Rachid uzwi nka Paul Pogba wamufashe amashusho yimbaruttso yiri hinduka ry’ubuzima bwuyu mukarani.

Ubuzima bw’umuntu buba butangaje,uyu munsi bya kwanga ariko ejo bigakunda,igihe cyose umuntu ariho agihumeka haba hari amahirwe menshi ko ubuzima bwahinduka ndetse ukobona nicyo watekerezaga ko kitashoboka.

Ushobora kuba ukomeye uyu munsi ejo bigahinduka,ugasubira ku isuka,ushobora kandi kuba ubona ubuzima ubayemo bwaranze ejo bugahinduka ukicarana nabakomeye,byose bisaba gukora cyane ndetse no kugira ibyiringiro ko ejo haba heza kurusha uyu munsi.

Umukarni Hagenimana Samuel umukarani ukomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga ibintu biratandukanye
kuko kuri ubu arimo kwicarana n’abakomeye ibyo atari yarigeze arota kuko atifuje kubaho ubuzima
bw’umurengera.

Inkuru dukesha Inyarwanda umukarni Hagenimana Samuel yatangaje akari ku mutima we nyuma yo gutaha ubukwe yambaye ikoti.

Yagize ati”Agira ati:”Navuye aho nabaga ndururuka mvaho nabaga nza hepfo kuri kaburimbo ikindi cya kabiri
inzu nari ndimo yari iteye agahinda akantu kangana urwara ariko nshima Imana ko nabashije kujya
mu nzu nini nkanayikoreramo.”

Yongeraho agira ati:”Nashoye utuntu twerekeranye n’imicururize nta kundi nari kubigenza kuko
ubushobozi bwo nari mfite nta kundi nari kubigenza nahise nshora ubucuruzi njye nta kintu ndabona
ndakora madamu ni we nabaye mbwiye nti ba wicaye aha ngaha urebe ukuntu washakisha.”

Akomeza ati”Pogba yarambwiye ati uzaze mu bukwe bwanjye kuwa kane kandi uzaze no gufata ikote. Ntakubeshye
ni ubwa mbere nshyizemo ikote nk’uku nguku pe urabona mpagaze nk’umuntu w’umapapa.”

Ubuzima rero ni gatebe gatoki ejo nejobundi ntiwamenya ikiba kihahishe,bisaba gukomeza ujya mbere.tugire ibyiringiro byejo hahazaza.

Samuel Hagenimana to start restaurant business from donations | The New Times | Rwanda

Rachid wafashe amashusho y’umukarani Hagenimana uwbo yari mu muhango wo gukwa no gusaba umukunzi we Uwase Nadine

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *