Jacques Tuyisenge yavuze kumakuru amwerekeza muri muri Tanzania

Jacques Tuyisenge yavuze ko ikipe ya Yanga yamwifuje ariko ntiyayerekeza ku mpamvu zitamuturutseho, ngo ariko yongeye kumwegera yiteguye kuba yayisinyira.

Uyu Rutahizamu yabivuze mu kiganiro  aherutse kugirana n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania Global Publisher aho yavuze ko shampiyona y’iki gihugu ari shampiyona nziza yizera ko umunsi umwe azayikinamo.

Yagizati “shampiyona ya Tanzania ni shampiyona nziza nifuza ko umunsi umwe nzayikinamo kuko nzabona n’ihangana rikomeye. Hari abafana benshi bakunda umupira.”

Yakomeje avuga ko  “kubyerekeye ikipe ya Yanga, yagerageje kunyegera ariko ntitwabyuzuza bitewe n’ibintu byari birenze ubushobozi bwanjye ariko niba baba bakinkeneye na none, nizera ko waba ari umwanya mwiza wanjye wo gukina muri shampiyona ya Tanzania.”

APR FC yerekanye ku mugaragaro umukinnyi wayo mushya, rutahizamu Jacques  Tuyisenge – Ibazenawe.com – Amakuru agezweho, udushya n'udukoryo

Uyu Rutahizamu  yasinyiye APR FC imyaka 2, ubu akaba ari mu mwaka we wa nyuma, amakuru avuga ko mbere yo kwerekeza muri APR FC yari yegerewe n’ikipe ya Yanga yo muri Tanzania.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *