Jado Castar Visi perezida wa FRVB yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo.

Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’, yakatiwe ibifungo imyaka ibiri y’igifungo kubera ibyaha aregwa byo gukoresha inyandiko mpimbano.

Kuri uyu wa Kane,tariki ya 13 Ukwakira 2021, nyuma yo kugezwa imbere y’urukiko akemera icyaha akagisabira imbabazi nkuko amakuru atugeraho abitangaza.

Jado Castar   yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iperereza ryakozwe rijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.

Amakuru yagiye hanze avuga ko Bagirishya yakoze Email y’impimbano mu rwego rwo guhishira ikipe y’u Rwanda kugira ngo idahanwa kubera abakinnyi b’abanyamahanga yakoresheje batujuje ibyangombwa.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil batujuje ibisabwa.

Jado Castar asanzwe ari umunyamakuru wa siporo mu Rwanda, akaba n’Umuyobozi wa Radio B&B Umwezi FM. Yigeze kuba umutoza mu makipe atandukanye ya Volleyball mu Rwanda.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *