Japhet Mazimpaka umunyarwenya umaze kubaka izina yataramiye i Lagos

Umunyarwenya Japhet Mazimpaka ari mu byishimo nyuma yo gutaramira aba nya -Nigeria i Lagos akaba aricyo gitaramo yakoze ari wenyine hanze y’igihugu cy’u Rwanda.

Iki gitaramo cya ‘JJC (Jokes, Jabs & Chill) cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Werurwe 2023; aho Japhet Mazimpaka yagihuriyemo n’abandi banyarwenya bo mu Mujyi wa Lagos.

Japhet Mazimpaka niwe  munyarwenya ni we wenyine ukomoka hanze ya Nigeria witabiriye iki gitaramo ‘JJC (Jokes, Jabs & Chill)’ gisanzwe kibera i Lagos kigategurwa n’umunyarwenya Olu Salako wamenyekanye nka SLK.

Japhet Mazimpaka aganira n’IGIHE ari igitaramo cyagenze neza cyane cyari icya mbere akoreye hanze y’u Rwanda nk’umunyarwenya wabigize umwuga.

Ati “Byari ibintu bishimishije, ntabwo nari nzi ko nakora urwenya mu Cyongereza abantu bakishima, nibaza ko ari amahirwe adasanzwe nagize kandi nabonye ko dufite imiryango myinshi ifunguye, dukeneye kwinjiramo gusa.”

Sicyo gusa uyu munyarwenya yasorejeho kuko  ategerejwe mu kindi cyateguwe n’umunyarwenya wo muri Nigeria wamamaye nka Basketmouth kizaba ku wa 19 Werurwe 2023.

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *