Jimmy Gatete ashobora kugaruka muri ruhago

Jimmy Gatete Uwahoze ari rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yahishuye ko umunsi amwe azasubira muri ruhago nubwo atazaba umutoza, yavuze ko ateganya kugaruka mu Rwanda nyuma y’igihe atahagera.

Jimmy Gatete yakiniye Ikipe y’Igihugu hagati ya 2001 na 2009, atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru mu 2010.

Uyu Rutahizamu ntazibagirana mu mitwe ya benshi mu banyarwanda  kubera ibitego yatsinze ibihugu birimo Uganda, Ghana na Nigeria ndetse yari mu Amavubi yakinnye Igikombe cya Afurika mu 2004.

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM Umwezi, yavuze ko ateganya kugaruka mu mupira w’amaguru ariko atazaba umutoza.

Ati “Nigeze kugira amahirwe njya mu mahugurwa mu Budage mpakura licence B y’ubutoza, nashakaga gukomeza nkagira licence A yari kumufasha kubona aho natoza heza hisumbuye haba muri Amerika cyangwa ahandi ariko ntabwo byagenze uko byari biteganyijwe hanyuma nanjye nisanga nagiye mu bindi.”

Yakomeje agira ati “Sinibona ko nzatoza. Simbibona ariko ikintu nabizeza, buriya umupira narawukinnye nanawukuriramo n’ubu urankurikirana. Ubu ntabwo nkiwurimo ariko hari ikintu numva kinsunika gishaka kuwungaruramo. Umunsi umwe nzabigarukamo, sinzi uko nzabigarukamo. Sinzaba umutoza byo ariko nzabigarukamo. Mbigarutsemo sinabura icyo mfasha, nubwo yaba ikipe yo mu muhanda sinabura icyo nyifasha.”

Avuga ko urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda bigaragara ko rukiri hasi kandi hari uburyo hamaze kuboneka ibibuga byinshi n’ibindi bikorwaremezo, yagize ati “Ntabwo navuga ngo bafite byose ariko ntacyo bakora ariko bizaza.”

Gatete yavuze ko mu mikino yakiniyemo Ikipe y’Igihugu, uwo atazibagirwa ari uwa Ghana yatsinzemo igitego cyafashije u Rwanda kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2004.

Ati “Iyo mikino yombi [uwa Ghana n’uwa Uganda] ni iy’amateka, ivuze byinshi cyane. Ku mukino wa Ghana byari ibindi bindi kuko wari kuduhesha kujya muri CAN ya mbere. Ni ibintu bidashobora kwibagirana ku giti cyanjye cg ku Banyarwanda muri rusange.”

Yakomeje avuga ko atajya abona umwanya uhagije wo kureba imikino y’Amavubi muri iyi minsi ariko hari ibikwiye kunozwa, hagasigara uruhare rw’abakinnyi mu kibuga.

Ati “Ntabwo nkurikira 100% ariko hari bike mbona, amashusho mbona, ndumva ntarareba umukino wose. Muri rusange dufite ikipe nziza, abana bakiri bato. Ni uko dufite umwanya muto ariko twari kubyinjiramo neza nkabisobanura neza.“

“Gusa hari ibintu mukunze kuvuga, ukibaza impamvu utuntu duto tudakorwa kugira ngo ibintu bikomeze. Barebe ikintu gituma Abanyarwanda batongera kuvuga ngo harabura iki? Hagire igikorwa, ibindi tubirekere abakinnyi. Buri gihe usanga habuze aka, harabura aka…Buriya ababishinzwe ni bo bazi impamvu.”

Jimmy Gatete yatanze isezerano ko mu minsi iri imbere azagaruka mu Rwanda ndetse yashoboraga kuba yarahageze ariko agorwa n’icyorezo cya COVID-19 cyadindije byinshi.

Ati “Abafana ndabakunda, ndabakumbuye, nzaza vuba. Nkomeje kwihangana ntegereje uwo munsi, namwe mwihangane, sinjye uzabona ngarutse mu gihugu cyanje nkunda, abantu bankunda, inshuti, umuryango,.. ni byinshi. COVID-19 yarabijambije, nari kuba naraje.”

Uretse Ikipe y’Igihugu, Jimmy Gatete yakiniye amakipe arimo Inter Star yo mu Burundi aho yavukiye, Mukura Victory Sports, Rayon Sports, APR FC, Maritziburg United yo muri Afurika y’Epfo, St George yo muri Ethiopia na Police FC.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *