Jimmy Gatete hamwe n’ibyamamare byagacishijeho muri ruhago biromo Patrick Mboma batangije gahunda ya “Legends in Rwanda”.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2022, muri Hotel ya Marriott hatangijwe  gahunda y’imyiteguro y’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho mu gikorwa cyiswe “Legends in Rwanda”.

Ni umuhango witabiriwe nabarimo Rutahaizamu w’ibihe byose w’abanyarwanda Jimmy Gatete,Umunya Cameroun Roger Milla, Khalilou Fadiga wahoze akinira Sénégal, Patrick Mboma na we ukomoka muri Cameroun, Umunya-Ghana Anthony Baffoe n’Umufaransa Lilian Thuram.

Nyuma y’imyaka 12 Gatete Jimmy adakandagira mu rwamubyaye yagize icyo avuga aho yagaragaje ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gihe yakenerwa n’inzego zitandukanye.

Yagize ati “Igihe cyose bakenera ubufasha bwanjye, ndahari. Birashoboka gukorana.’’“Mureke dukomeze ubufatanye ndetse dufashe umugabane wa Afurika gutera imbere.’’

Abandi banyabigwi nabo bafashe ijambo aho nka Patrick Mboma yagaragaje Jimmy Gatete  nka Ambasaderi w’u Rwanda.

Yagize ati:“Jimmy Gatete mubona nka ambasaderi wanyu kubera ibigwi bye. U Rwanda ruramukeneye kugira ngo aze afashe barumuna be.’’

Umunya-Ghana Anthony Baffoe nawe yafashe ijambo agaragaza avuga ko Gatete ntakigaragaza ko afatwa nk’umunyabigwi mu Rwanda.

Ati “Ufite Jimmy hano, sinigeze mbona ikintu na kimwe cyamwitiriwe. Abantu bakoze amateka bakwiye guhabwa agaciro, bakitabwaho.’’

Yatanze ingero zo mu gihugu cye aho usanga abakinnyi b’ibihe byose bubakirwa ibibumbano cyangwa bagashyirwa mu nzu ndangamurage ku buryo amateka yabo ahora yibukwa.

Ati “Muri Ghana duharanira uburenganzira bwabo, abakinnye bahabwa amahugurwa, bagatangira kwiga mu gihe bakiri gukina. Ibi ni ingenzi cyane.’’

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yijeje umusanzu wa Guverinoma mu kubafasha no kubaha agaciro.

Ati “Hari igihe amakaye yose yakozwe mu Rwanda hariho amafoto ya Jimmy Gatete. Buri gihe si guverinoma ibasanga, namwe mushobora kuzana imishinga.’’

“Abakanyujijeho barubashywe, Jimmy Mulisa ni umwe mu bahamya babyo, afite ishuri ry’abana ryigisha umupira w’amaguru.’’

Igikorwa nyirizina ari yo mikino y’Igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina Umupira w’Amaguru, kizabera mu Rwanda mu 2024. Kizakinwa n’abakinnyi 150 baturutse mu bihugu 40.

Aba bagabo bafite mateka akomeye  muri ruhago bigiye kunyura mu mijyi 11 bakimenyekanisha kugirango mu mwaka wa 2024 arinawo kizabamo uzagere buri wese azi iki gikombe kigiye gukinirwa mu Rwanda.

Patrick Mboma (ubanza iburyo), Anthony Baffoe (ukurikiyeho wavuze ko abanyabigwi bakwiye guhabwa agaciro),Jimmy Gatete, Roger Milla, Khalilou Fadiga na Lilian Thuram (ubanza ibumoso)

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *