Joannah wabyaranye na Uncle Austin yakoze ubukwe

Kuri uyu wa Gatandatu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Joannah yashyizeho amafoto y’ubukwe bwe na Hirwa aherekezwa n’amagambo agira ati “impamvu nyinshi zo gushima Imana.”

Joannah wabyaranye n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin, yakoze ubukwe na Hirwa uherutse ku mwambika impeta y’urukundo.

Mu Gushyingo 2021 nibwo Hirwa yashinze yateye ivi maze asaba Joannah ko yazamubera umugore undi na we arabyemera maze amuha ikiganza amwambika impeta ya fiançailles.

Akoze ubukwe nyuma y’uko yakanyujijeho mu rukundo na Uncle Austin bakundanye guhera 2015, babyaranye umwana witwa London Ava Luwano, baje gutandukana muri 2018.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Uncle Austin mu Kuboza 2021 yaciye amarenga ko ashobora kuba yarimwe uburenganzira kuri uyu mwana yabyaranye na Joannah.

Aho yanditse ubutumwa asa nuvuga ku mubyeyi uba yarimye uwo wabyaranye uburenganzira ku mwana kandi ataramwihakanye, akora ibyo asabwa harimo no kumurihirira amashuri ariko akiturwa kubwira umwana amagambo mabi yangisha uwo mwana undi mubyeyi, benshi bahise bakeka ko ari Austin wivugaga.

Mwiza Joannah wabyaranye na Uncle Austin biravugwa ko arikumwima  uburenganzira ku mwana we #rwanda #RwOT

Hirwa aha yari amaze gutera  ivi maze asaba Joannah ko yazamubera umugore.

Mwiza Joannah wakundanye akanabyarana na Uncle Austin yambitswe impeta  n'undi musore bagiye kurushinga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *