José María Bakero wabaye Kapiteni wa Espagne na FC Barcelone ategerejwe i Kigali

Umunyabigwi w’Umunya-Espagne, José María Bakero Escudero, wakiniye FC Barcelone, azagera i Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Gashyantare 2022, aho mu misi icyenda azamara mu Rwanda azahura n’abatoza b’Amavubi n’ab’andi makipe arimo akina Icyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore.

José María Bakero agiye gusura u Rwanda mu rugendo rugamije kwagura ubufatanye mu iterambere rya ruhago nk’umwe mu bashinzwe gushakira abakinnyi Ikipe ya Barcelona (Scouting director).

FERWAFA yatangaje ko ku wa Kabiri, tariki ya 8 Gashyantare 2022, Bakero azagirana umwiherero n’abatoza b’amakipe y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo no mu bagore ndetse n’abagize ‘staff technique’ y’Ikipe y’Igihugu.

Biteganyijwe kandi ko azasura amarerero y’umupira w’amaguru atandukanye ndetse akanitabira imikino inyuranye ya Shampiyona mu gihe azaba ari mu Rwanda.

Uyu munyabigwi kandi azasura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’iy’Akagera ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

José María Bakero Escudero w’imyaka 58, yari umukinnyi ukina hagati asatira izamu, aho yamenyekanye cyane ari muri Real Sociedad yakiniye hagati ya 1980 na 1988 ndetse na FC Barcelone yabayemo hagati ya 1988 na 1996.

Yakiniye kandi Ikipe y’Igihugu nkuru ya Espagne hagati ya 1987 na 1994, ayitsindira ibitego birindwi mu mikino 30.

Mu makipe atandatu yatoje kuva mu 1999 harimo Real Sociedad kuri ubu ikina muri La Liga, akaba yarayibayemo mu 2006

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *