Julia Fox Umukunzi mushya wa Kanye West yakorewe ibirori nuyu muhanzi ku isabukuru ye y’amavuko(AMAFOTO)

Kanye West umuhazi ikomeye ku isi mu jyana ya Hip Hop yakoreye ibirori by’isabukuru umukunzi we mushya Julia Fox ibi birori akaba yatumiyemo abakobwa gusa, ndetse anaha impano buri muntu wese witabiriye ibi birori.

Kanye West usigaye warahinduye amazina mu mu ziki akiyita ‘Ye’ ubu muri iyi minsi ari mu munenga w’urukundo n’uyu mukobwa  ukina  filime ndetse akaba n’umunyamideli ukomeye.

Uyu munyamideri Julia Fox, yakorewe  ibirori bihebuje by’isabukuru ye  aho Kanye West yongeye kubigaragaza ubwo yahaga impano buri muntu wese witabiriye isabukuru y’umukunzi we wizihizaga imyaka 32 y’amavuko

US Magazine akaba ari inyamakuru cyandika inkuru zitandukanye muri leta zunze ubumwe z’America cyatangaje ko Kanye West yateguye ibirori by’isabukuru y’umukunzi we Julia Fox bamaranye amezi abiri bakundana. Ibi birori bikaba byabereye mu mujyi wa New York muri Resitora y’abafaransa yitwa Lucien Sei$Less.

Muri ibi birori kandi hagaragayemo udushya dore ko nta bagabo barimo uretse Kanye West gusa, abandi bose bari igitsinagore, akandi gashya nuko Kanye West yahaye buri  mukobwa wese wari uhari isakoshi izi sakoshi zikaba arizo mu bwoko bwa Birkin Bags bugezweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Fox yashimiye cyane umukunzi we abicishije IG Stories aho yavuze ko Kanye West  yitaye no ku nshuti
ze akaziha impano y’amashakoshi. Undi munyamideli witwa Paloma Mija wari uri muri ibi birori,
nawe yerekanye amashusho Kanye West ari gushimira abitabiriye isabukuru y’umukunzi we anabaha
impano y’amashakoshi. Impano yahaye Julia Fox kugeza ubu ntiramenyekana nk’uko ikinyamakuru Us Magasize
ibitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *