Juno Kizigenza yatangiye kaminuza nyuma yo kubwirwa na Mama we ko umuziki gusa ntaho wamugeza

Mu butumwa Juno  yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Juno Kizigenza yagize ati “Natangiye kwiga Kaminuza ko bifite icyo bisobanuye kuri Mama Jubo (Uyu Mukecuru ntiyumva ukuntu ngo ibi bintu byo guceza byatuma ugafata utarize).”

Amakuru avuga ko Juno Kizigenza yatangiye kwiga muri Kaminuza ya Mount Kenya mu bijyanye n’ubucuruzi (Business Management).

Juno Kizigenza yarangije amashuri yisumbuye muri 2019 mu bijyanye n’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG) aho yigaga mu ishuri rya Ahagozo Shalom Youth Villages.

Yagize ati “Iyo ntangiye ibintu mba nabirangije. Nari nkumbuye kwiga, njye ntabwo nari umuswa, buriya abantu batinya kwiga baba ari baswa.”

Avuga kandi ko kuba atangiye amasomo bitazabangamira ibikorwa bye bya muzika kuko azajya yiga nijoro.

Ati “Nzajya nkora umuziki ku manywa, ku mugoroba nge kwiga nk’abandi bakozi bose.”

Ariel Wayz na Juno Kizigenza bakoze interview umwe yicaye ku wundi - Inkanga

Juno Kizigenza yari aherutse kuvugwa cyane ubwo umuhanzikazi Ariel Wayz bavuzwe mu rukundo, bateranaga amagambo ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko urukundo rwabo rwajemo urunturuntu.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *