Juventus nyuma yo gukurwaho amanota 15 irahita iva ku mwanya wa 3 ijye kuwa 10

Ikipe yo mugihugu cy’Ubutariyani Juventus imaze kuba ubukombe muri champion ya Seria A yakuweho amato 15 nyuma yo gukorwaho iperereza n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri icyo gihugu (FIGC) rigasanga baragiye bagura abakinnyi mu buryo budasobanutse.

Iyi kipe bahaye akazina ka ‘vieille dame’ bitewe n’uburyo imaze gihe muri iyi shampiyona ya Serie A, mu iperereza ryakozwe, nuko basanze yaragiye yuzuza impapuro z’amafaranga yo kugura abakinnyi mu buryo bavuga ko hatagaragara neza amafaranga yatanzwe.

Juventus yari ku mwanya wa gatatu ariko irahita yisanga ku wa 10 nyuma yo gukurwaho amanota 15.

Mu itangazo Juventus yashyize hanze yavuzeko itegereje ko hasoka ukuri neza kwibi ubundi bakajurira iki cyemezo .

Si iyi kipe gusa yahanwe kuko Fabio Paratici wahoze ari Umuyobozi wayo wa Siporo ubu akaba ashinzwe umupira w’amaguru muri Tottenham, yahagaritswe amezi 30.

Undi ni Agnelli n’uwahoze ari umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Juventus, Maurizio Arrivabene, bahagaritswe imyaka ibiri,naho Federico Cherubini ushinzwe siporo muri iyi kipe ahagarikwa amezi 16.

Ikipe ya Juventus si ubwambere ihawe ibihano kuko nubundi yigeze guhanwa kubera kugurisha imikino mu makapani ya Betting bituma isubira mu cyiciro cya kabiri.

Juventus handed 15-point deduction in league standings for capital gains  violationsJuventus yari ku mwanya wa gatatu ariko irahita yisanga ku wa 10 nyuma yo gukurwaho amanota 15.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *