Kabaye Umusore yaguwe gitumo mugihe yaramaranye icyumweru abakobwa b’abangavu babiri bose bikekwa ko yaba abasambanyaga

Nizeyimana Sulaiman w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana yashyikirijwe RIB, nyuma y’uko amaranye icyumweru n’abana b’abakobwa babiri iwe mu nzu bigakekwako yabasambanyaga.

Ni amakuru inzego z’ubuyobozi zamenye zihawe n’abaturage, nyuma y’uko babonye abana batazi mu rugo rw’uyu musore utuye mu Mudugudu wa Rweru, Akagari ka Kanyegero, Umurenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana.

Aba bana b’abakobwa b’imyaka 16 na 17 bavuga ko bakomoka mu karere ka Ngoma, ndetse uyu musore agahakana ko atari agamije kubasambanya ahubwo yabazanye iwe nk’abakozi bazajya bamukorera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal yabwiye UMUSEKEarinabo dukesha inkuru  ko bahawe amakuru n’abaturage ko hari abana b’abakobwa babana n’uyu musore, aribwo bagize amakenga ko yaba abasambanya.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko afite abana b’abakobwa babiri iwe bahamaze icyumweru kandi batigeze biyandikisha mu bitabo by’umudugudu, twahise twihutira kubishyikiriza RIB, kugeza ubu ntituramenya ukuri kwabyo.”

Akomeza agira ati “Twaketse ko yaba abasambanya ariyo mpamvu twifuje ko byakorwaho iperereza, kumva ko abana bato b’abakobwa babana n’umusore byaduteye impungenge bituma tubashyikiriza inzego zibifitiye ububasha kugirango abihanirwe bibaye aribyo.”

Mukashyaka Chantal asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe babonye ikintu giteye impungenge mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba, ndetse abantu bakamagana ibintu nk’ibi bishobora kuvamo ibyaha byo gusambanya abana b’abakobwa.

Nizeyimana Sulaiman akaba yari umusore wibana mu nzu wenyine, gusa nubwo afite amikoro yatuma akoresha aba bana nk’abakozi, nta kazi kagaragara afite iwe katuma atunga abana b’abakobwa babiri nk’abakozi.

Uyu musore yafashwe kuwa 22 Ukuboza 2022, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kugirango hakorwe iperereza ryimbitse niba yarasambyanyaga aba bana cyangwa ariho byaganishaga.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *