Kalimpinya Queen yegukanye igikombe cya mbere mu isiganwa ry’imodoka.(AMAFOTO)

Ni mu irushanwa rya “Sprint Rally All Star 2022” isiganwa ry’imodoka aho Kalimpinya Queen yaryitabiriye aanegukana umwanya wa 4 rikaba ryabereye mihanda yo mu Karere ka Rwamagana ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Werurwe 2022.

Kalimpinya yakinnye ari umushoferi wungirije wa Yoto Fabrice, aho barangije ari aba kane.Bwari ubwa mbere Kalimpinya arangije isiganwa kuko mu 2019 ubwo yaryitabiraga bwa mbere, imodoka yabo yakoze impanuka ntibabasha gusoza.

Mu marangamutima menshi Karimpinya yishimiye kukuba ari muri bake mu bakobwa bakina uyu mukino  wo gusiganwa ku ma modoka,ahamya ko kuba barabaye aba kane bakegukana igihembo na byo ari ishimwe rikomeye by’umwihariko kuri we.

yagize ati“Ni ibintu bishimishije ukuntu ku nshuro ya kabiri nitabira iri rushanwa nkuyemo igihembo. Ubushize njyayo ntabwo twabashije kurangiza isiganwa ariko uyu munsi byagenze neza. Nibaza ko ubutaha bishobora kuzaba byiza kurushaho.”

Karimpinya Queen yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo mu mwaka wa 2017 yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, aho yanakuye ikamba ry’igisonga cya gatatu.

Karimpinya muri iri rushanwa ryo gusiganwa ku modoka ,aba ari umushoferi wungirije ushinzwe kwiga imihanda no kuyisomera umushoferi.

Karimpinya aba ari umushoferi wungirije ushinzwe kwiga imihanda no kuyisomera umushoferi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *