Kalisa Taifa Bruno na Horaho Axel bakoraga kuri Fine Fm hamenyekanye abanyamakuru bashobora kubasimbura.

Nyuma yo kubona ko Horaho Axel na Kalisa Bruno Taifa bagiye kwerekeza muri Amerika, hari amakuru avuga ko mu buryo bw’ibanga Sam Karenzi n’ubuyobozi bwa Radio Fine FM bari gushakisha abasimbura babo.

Ku rutonde rw’abo twamenye bari gutekerezwaho harimo; Claude Hitimana usanzwe ukorera Royal FM, Leonidas Ndayisaba ukorera Flash FM, Regis Muramira usanzwe kuri City Radio n’abandi banyuranye.

Icyakora nubwo aba aribo bari kugarukwaho nk’abashobora gukorera mu ngata abagiye mu kiganiro ‘Urukiko rw’ubujurire’ nta n’umwe baramara kwemeranya.

Gusa ngo mu gihe haba hamaze kuboneka ikipe isimbura Horaho Axel na Kalisa Bruno Taifa, Sam Karenzi yasubukura iki kiganiro.

Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo Kalisa Bruno Taifa n’umuryango we bafashe rutemikirere (indege) iberekeza muri Amerika aho bagiye gukomereza ubuzima bwabo ndetse n’indi mikorere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *