Kanye west wahinduye amazina uba biravugwako ari murukundo n’umukunzi mushya.

Umuraperi w’Umunyamerika Kanye Omari West wamamaye nka Kanye West uheruka guhindura izina akiyita “Ye” aravugwa mu rukundo n’umukobwa w’umunyamideli witwa Vinetria akubye kabiri mu myaka.

kinyamakuru PageSix cyatangaje ko gifite amakuru ko Ye ari gukundana n’uyu munyamideli n’ubwo mu kwezi gushize yari yavuze ko agikeneye Kim Kardashian watse gatanya ashaka ko batandukana.

Hari amakuru avuga ko Vinetria yari ari muri Miami na Kanye West ubwo yajyaga gufata amashusho y’ikiganiro ‘Drink Champs’ cyo kuri Revolt TV ya P. Diddy aheruka gukora kigakwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga; uretse ibyo mu minsi ishize kandi bari kumwe bajyanye gusenga.

Ye w’imyaka 44 na Vinetria wa 22 baheruka no kujyana kureba umukino wa Basketball mu ishuri rya Kanye West ry’uyu mukino. Bafotowe basohokanye bari kurebana uyu mukino bahuje urugwiro.

Uretse uyu mubano wa Ye n’uyu munyamideli, mu minsi yashize Kim Kardashian byagaragaye ko afitanye umubano udasanzwe n’Umunyarwenya Pete Davidson ndetse bikekwa ko baba ushobora kuvamo urukundo.

ye numukunzi we mushya.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *