Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Basketball mu bagabo, Shyaka Olivier yambitse impeta umukunzi we(AMAFOTO)

Shyaka Olivier akaba Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Basketball mu bagabo,  akaba asanzwe ukinira REG BBC, yasabye umukunzi we, Isaro Amanda, ko yazamubera umugore na we arabimwemerera.

Ibi bibaye nyuma yuko aba bombi bamaze mu munyenga w’urukundo imyaka 2 bakundana

Ku cyumweru Tariki ya 30 Mutarama  ni bwo ibi birori byabereye kuri Iliza Malibu Beach kuri Muhazi.

Shyaka Olivier ni umwe mu bakinnyi beza bakina muri Shampiyona y’u Rwanda y’abagabo y’icyiciro cya mbere mu mukino wa Basketball,dore ko anafite inararibonye muri Basketball y’u Rwanda.

Uyu mukinnyi yagize uruhare mu gufasha REG BBC gutwara igikombe cya Shampiyona ya 2020/21 ndetse izitabira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2022) rizatangira muri Werurwe uyu mwaka.

Shyaka  yavukiye i Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yiga amashuri abanza kuri E.P de Gitarama n’ayisumbuye muri Saint Joseph Kabgayi mu gihe yize Kaminuza muri ULK (Université Libre de Kigali) hagati ya 2013 na 2016, ahakura impamyabumenyi mu bijyanye n’ibaruramutungu (Bachelor’s Degree in Finance).

Shyaka ubu yujuje imyaka 27, Mu 2011 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 mu gihe yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu nkuru mu 2013.

Yakiniye amakipe atandukanye aho mu 2012 na 2013 yakiniye Kigali City BBC,muri 2014 kandi yakiniye Espoir BBC ayikinira imyaka 3,kugeza uyu munzi akinira REG BBC yagiyemo muri 2018

Shyaka Olivier wamamaye muri Basketball hano mu Rwanda yasabye umukunzi we  ko yazamubera umugore (Amafoto) – YEGOB

Shyaka Olivier wamamaye muri Basketball hano mu Rwanda yasabye umukunzi we  ko yazamubera umugore (Amafoto) – YEGOB

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *