Karongi:Abanyeshuri 13 bari baburiwe irengero babonetse bashonje

Mu Karere ka Karongi ubwo hatangiraga igikorwa cyo gukingira abana babanyeshuri ndete nabandi batinga bari hagati y’imyaka 12-17 abanyeshuri  bo mu Kagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera bavuye mu kigo barahunga,aho bahugaga gahunda y’ikingira.

Ibi bikimara kuba ababyeyi baba bana ntibatereye agati mu ryinyo, ahubwo bihutiye gutanga amakuru bamenyesha abarezi babo ndetse n’inzego zibanze kubirebana niri bura ryaba bana.

Hashize iminsi  itatu ni bwo ubuyobozi bw’ishuri bwatumyeho ababyeyi bubamenyesha ko abana babonetse.

Umubyeyi umwe ufite umwana nawe wari wabuze yagize ati “Twaragiye abana turabakira, dusanga barabaye iminambe, dusaba ko baza mu rugo tukabakira tukabahumuriza.”

Ababyeyi bishimiye iri boneka ryaba bana ndetse basaba ubuyobozi kugumya gushishikariza gahunda y’ikingira no kugumya gukora ubukangurambaga kugirango abana batugumya kugendera mu gihiriri cy’abaturage banga kwingiza Covid-19 kubera imyizerere.

Umuyobozi w’Ishuri aba bana bigaho, nawe yagize icyo atangaza yagize ati “Dusanga ari abana bagendeye mu gihiriri cy’ababyeyi banze kwikingiza. Hari ababyeyi banze kwikingiza basiga abana mu ngo, hanyuma bakabatwohereza ngo bigane n’abandi, ni bo bagiye boshya abana ko kwikingiza ari icyaha, ngo ni ibimenyetso bya nyuma.”

Aba banyeshuri bemera ko bari barahunze urukingo rwa Covid-19 ariko bakavuga ko byatewe n’amakuru y’ibihuha bari barufiteho.

Umwe muri aba bana yagize ati “Twagiye ku ishuri tutazi ko bari budukingire, tubonye bagiye kudukingira turavuga ngo reka ducike. Twagiye turi 13, batandatu bajya ukwabo natwe tuguma ukwacu. Byatewe n’amakuru y’ibihuha twagendaga twumva, nyuma yo kugaruka baradukingiye.”

Niyigaba Bellarmo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire mu Murenge wa Rubengera, avuga ko aba bana batahunze urukingo kubera imyemerere ahubwo baruhunze kubera ubwoba bw’urushinge.

Ati “Byari ugutinya kubera ko abana b’abakobwa ni bo bari biganjemo no kubakingira kanseri y’inkondo y’umura usanga na bwo baba batinya.”

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *