Kayonza: Umugabo w’imyaka 24 watawe n’umugore yiyahuye

Umugabo w’imyaka 24 wo mu Karere ka Kayonza yiyahuye akoresheje umuti wica ibirondwe nyuma yo gusigwa n’umugore we bari barashakanye mu buryo butemewe n’amategeko bakaza kugirana ibibazo by’amakimbirane.

Ibi byabereye ku wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023 mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini.

Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 24 yari amaze umwaka urenga abana n’umugore we w’imyaka 25 ariko ngo ntibigeze babona urubyaro, ibi ngo biri mu byatumaga bahorana amakimbirane kugeza ubwo umugore yaje kubirambirwa ahitamo kwitahira aramusiga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yagize ati “ Nibyo koko yariyahuye ejo mu rukerera, yakoresheje umuti ukoreshwa mu kuhagira inka, yabonywe n’umwana kuko yari aturiye iwabo ahita abahamagara baraza bamujyana ku bitaro bya Gahini; ejo rero nibwo twamenye ko byarangiye.”

Gitifu yavuze ko uyu mugabo yari amaze ibyumweru bibiri atawe n’umugore we kubera ikibazo cy’amakimbirane bahoranaga.
Inzego z’ibanze zirimo abayobozi b’umudugudu n’Akagari ngo bari bamaze kujya muri uru rugo inshuro zirenze eshatu bajya kubunga no kubagira inama, intandaro y’ayo makimbirane ikaba ari ukubura urubyaro.

Ati “ Aho umugore atereye uyu mugabo wahoraga amukubita abantu bakabunga ubundi umugore ntashake gutanga ikirego, nibwo umugabo yahise atangira ingeso z’ubusinzi bukabije cyane, atangira no kwiheba kugeza ubwo yiyahuye.”

Gitifu Rukeribuga yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo bakagira kwihanganirana ndetse bakanajya begera ubuyobozi bukabafasha kubikemura. Yabasabye kandi kujya bategereza babona batabyara bakajya kwa muganga akaba ariwe ubaha ibisubizo aho gutangira gukekeranya no gushinjanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *