Kayonza: Umugabo yiyahuye amaze kwirukana umuryango we

Mu Karere ka Kayonza yasanzwe mu nzu ye yiyahuye, nyuma y’uko yari yayirukanyemo umuryango we abitewe n’ubusinzi, bagaruka bagasanga yiyahuye.

Amakuru yatanzwe n’umugore n’abana b’uyu mugabo, avuga ko yari yarahinduye imico mu minsi ishize, aho yari yararetse gusenga agatangira kunywa inzoga nyinshi. Uyu mugabo kandi yari amaze iminsi avuga ko hari ijwi rimubwira kujya kuba mu irimbi.

Mbere yuko, uyu mugabo yari yatashye yasinze, arangije yirukana umugore n’abana batanu babana mu nzu ayiraramo wenyine, bagaruka nyuma y’iminsi ibiri bagasanga yiyahuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yavuze ko bikekwa ko kwiyahura yabitewe n’ubusinzi.

yagizati “Yari umurokore ubwo COVID-19 yazaga ariko yaje kubireka yishora mu nzoga zinatuma atangira kujya atonganya umugore we, yari amaze iminsi ibiri anamwirukanye mu nzu we n’abana be, mu gitondo rero basanze yimanitse mu mugozi.”

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *