Kayonza: Umuturage afunzwe azira kwica inyamanswa

Umuturage usanzwe ari umuhigi wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi, yatawe muri yombi azira kwica inyamanswa y’impongo

uyu muturage yafashwe ku Cyumweru tariki ya 9 Mutarama 2022 nyuma y’aho asanze impongo zasohotse muri Pariki y’Akagera akayica.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yavuze ko uyu muturage asanzwe ari umuhigi uzwi aho ngo yishe iyi nyamanswa atitabara ahubwo nk’umuhigo.

yagizati “ Ni umuturage wo mu Kagari ka Bugabwa yafashwe ejo akurikiranyweho kwica inyamanswa yo mu gasozi urabizi ko bitemewe, we rero yishe impongo, baragenda bakazitegera mu gace kegeranye na Pariki kuko zikunda kuba ziriyo, barazihiga bakazica nyamara ziba zitanabasagariye.”

Gitifu Gashayija yasabye abaturage kwirinda gusagarira inyamanswa ngo kuko hari itegeko rizirengera uzajya abirengaho ngo azajya ashyikirizwa RIB nayo imushyikirize inkiko abihanirwe n’amategeko.

Itegeko ryo mu 2018 rigenga ibidukikije rivuga ko umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda anagana na miliyoni zirindwi.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *