Kayonza: Yatewe icyuma n’umugore ubwo yari agiye gukiza abashwanaga

Mu karere ka Kayonza urwengo rw’ubugenzacyaha (RIB) rwamaze guta muri yombi umugore witwa Uwase bivugwa yishe ateye icyuma umugabo w’imyaka 37 aho byaturutse ku ntonganya zari hagati ya mugenzi w’uriya musore wapfuye babanaga mu gipangu, n’umugabo wari wasuye Uwase.

ibi bikaba byabereye mu Kagari ka Musumba, mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza.

amakuru dukesha Umuseke nuko Intonganya zabyaye imirwano, nyakwigendera Habyarimana Aliace uri mu kigero cy’imyaka 37 agenda agiye gukiza mugenzi we, ari bwo uwo mugore yinjiye mu nzu asohokana icyuma akimutera ku ijosi amuca umutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Mukunzi Athanase yabwiye UMUSEKE ko bariya bantu barwanye biza kuvamo urupfu.

Ati “Byabereye ahantu tugabanira n’Umurenge wa Kabarondo, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo ni we wahise utabara.”

Nyuma yuko ibi bibaye  nyakwigendera yabanje kujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabarondo kugira ngo akorererwe ubutabazi bwihuse ariko ahita apfa.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo ari na we wabanje gutabara, yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu ukekwaho gukora kiriya cyaha afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Kabarondo.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma. Umugabo wari wasuye uriya mugore ndetse bikekwa ko yabaye intandaro y’imirwano, bikiba yahise aburirwa irengero.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *