Kayonza:Bishe umugore wari utwite bamutemaguye

Mu karere ka Kayonza habaye ubugizi bwa nabi aho umugore w’imyaka 33 wari utwite inda nkuru y’imvutsi yatemaguwe akajugumywa mu murima,aho ibi byabereye mu Mudugudu wa Matinza mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu

Amakuru dukesha IGIHE nuko uyu mubyeyi  yatemaguwe hakoreshejwe ibyuma, nk’uko ibimenyetso bibigaragaza.

Murekezi Claude umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, yabwiye IGIHE ko ibyabaye ari amayobera ariko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.

Ati “Uwitabye Imana ni umugore wari ugiye mu murima, abaturanyi be basanga bamutemeyeyo ariko kugeza ubu ntituramenya ababikoze gusa yishwe atemwe, yari atwite inda iri hagati y’amezi umunani n’icyenda.”

Uyu muyobozi yavuze ko nta makimbirane yari afitanye n’abaturanyi gusa ngo imibanire ye n’umugabo we ntabwo yari imeze neza kuko umugabo we yari afite abandi bagore babiri b’inshoreke. Icyakora ibi ntibisobanuye ko ari we wakoze iki gikorwa kuko ataremezwa n’iperereza.

Ati “Nta makimbirane yari yakagiye hanze agaragara ariko urumva niba umugabo yari afite abandi bagore babiri ku ruhande birumvikana ko bitari bimeze neza. Ubu turi gukurikirana ngo turebe ababikoze, RIB imaze gufata babiri bakekwa barimo n’umugabo w’uwo mugore ariko bafashwe ngo bafashe RIB mu iperereza ntabwo icyaha kirabahama.”

Murekezi Claude yasabye abaturage kwirinda ubwicanyi kuko kenshi buturuka ku makimbirane yo mu muryango no mu baturanyi, asaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu babanye nabi n’abo babona bafite imigambi mibisha.Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *