Kecapu ukina muri Bamenya yashyize hanze amafoto ateye ubwuzu agaragaza ko agiye kwibaruka

Mukayizere Jalia Nelly uzwi ku izina ray Kecapu muri sinema Nyarwanda, wakunzwe muri Filme y’uruhererekane ya Bamenya itambuka kuri YouTube yashyize mafoto hanze amugaragaza nk’umuntu wenda kwibaruka bisa naho byongeye gutuma imbuga nkoranyambaga zinyeganyega.

Ubwo uyu mukinnyi wa Sinema yaganiraga n’Igihe yavuze ko bafashe aya mafoto mu rwego rwo kwitegura umwana wabo bagiye kwibaruka.

Yagize ati “Ibihe byo gutwita ni ibihe bikomeye ku muryango, ni igihe umuntu aba akeneye kubika nk’urwibutso.”

Kecapu  na Jean Luc bashyingiranywe mu mpeshyi ya 2022 akaba agiye kwibaruka umwana we wambere kuri uyu mugabo dore ko agira undi mwana yabyaye mbere atarashaka umugabo.

Kecapu ubwo yaganiraga n’itanagazamakuru mu bihe byashize yavuze ko umugabo we bamenyanaye mu 2009, mu 2010 batangira  gukundana ndetse asobanura ko bari bakiri abana.

Ati:”byagiye bitugora tukaburana ubundi tugahura ariko uyu munsi ni we turi gukundana kandi rwose sinabahisha ko tumeranye neza.”

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *