Kenya yazanye abandi basirikare bo gufasha ingabo za Congo

Mu rwego rwo guhashya inyeshyamba zibarizwa mu burasirazuba bwa Congo,umuryango w’Afurika y’iburasira wiyemeje gutanga ingabo kugira ngo zifashe ingabo za Leta ya Congo kugarura amahoro muri aka gace.

 Izi ngabo nizo zirimo ikiciri cya kabiri cy’iziturutse muri Kenya zigiye mu butumwa bw’amahoro bw’uyu muryango.

Izi ngabo za Kenya zihagurutse muri iki gihugu zerekeza muri Congo ni ikiciro cya kabiri cy’abasirikare b’iki gihugu bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.

Aba basirikare bagiye bahagurutse ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Embakasi muri mu murwa mukuru Nairobi berekeza i Goma muri DR Congo.

Icyo kiciro kigizwe n’abandi basirikare bagera kuri 900 bagiye mu butumwa bw’umutwe w’ingabo za Africa y’iburasirazuba (EAC) zo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.

Izi ngabo zifite ubutumwa bwo gufatanya n’igisirikare cya DR Congo kurwanya inyeshyamba muri ako gace k’uburasirazuba.

Mu ntara za Kivu zombi na Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo inzobere za ONU zahabaruye imitwe irenga 100 yitwaje intwaro.

Muri iyi minsi umutwe uvugwa cyane ni uwa M23 ubu ugenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru mu gihe winjiye na teritwari ya Nyiragongo ari nako usatira umujyi wa Goma.

Izi ngabo za Kenya zirasangayo ikiciro cya mbere cyazo cyahageze muri weekend ishize, nk’uko umunyamakuru wa BBC uri aho zahagurukiye abivuga.

Ntibizwi neza niba zihita zinjira mu mirwano imaze iminsi hagati y’ingabo za leta ya DR Congo n’umutwe wa M23 ubu usumbirije Goma.

Muri ubwo butumwa bw’umutwe w’ingabo za EAC, ingabo z’u Burundi zimaze amezi muri Kivu y’Epfo n’ingabo za Uganda zimaze igihe kirenga umwaka muri Ituri zahise zitangazwa nk’izigize uwo mutwe w’ingabo za EAC.

Sudani y’Epfo iracyategerejwe ngo nayo yoherezeyo ingabo, Tanzania isa n’iyifashe ku kohereza ingabo muri Congo, leta ya Kinshasa yanze ko u Rwanda rwoherezayo ingabo mu gihe ishinja Kigali gufasha M23, ibyo Kigali ihakana.

Nyamara n’ubwo bimeze gutyo, Leta ya DRC itegerejwe mu biganiro n’iyi mitwe ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo, ibiganiro bizatangira kuri iki cyumweru bikazabera I Nailobi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *