Kera kabaye ikibazo cy’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi cyavugutiwe umuti

Kera kabaye ubanza ikibazo cyo kubura imodoka zitwara abantu mu Rwanda kigiye kuvugutirwa umuti , ni nyuma yaho Minisiteri y’Ibikorwaremezo yafashe ingamba zigamije kunganira itwara ry’abagenzi mu buryo bwa rusange zirimo no kwemerera abafite imodoka nto zifite imyanya irindwi, gutwara abagenzi mu buryo bweruye.

Ni mugihe Izi modoka zizwi nka Picnic ndetse n’izindi zajyaga zitwara abantu mu buryo butemewe abenshi bakunze kwita ko bakoraga kinyeshyamba, by’umwihariko muri iki gihe hagaragaraga ibibazo byo kubona imodoka, bikaba byatumaga abagenzi bagenda bahenzwe kubera ko nta yandi mahitamo babaga bafite.

Nk’uko byatangajwe, izi modoka zizashyirirwaho parikingi yihariye ba nyirazo bakaba basabwa kwiyandikisha bagahabwa n’ibibaranga maze bagatangira gutwara abagenzi by’agateganyo nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ibikorwaremezo ryo ku wa 3 Ukwakira 2023 ribivuga.

Abantu bafite bene izi modoka nta misoro bazacibwa mu gihe bakeneye gutwara abagenzi ndetse nta kiguzi cyo kwiyandikisha bazasabwa, icyo basabwa gusa ni ugushaka ibyangombwa ubundi bagatangira gukora.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yakomeje asobanura ko ari icyemezo cy’agateganyo kugira ngo cyunganire uko ikibazo cy’ubwikorezi bw’abantu cyakemuka kugeza igihe imodoka nshya zitegerejwe mu Ukuboza zizabonekera.

Ikindi ni ukwifashisha bisi ziri mu byerekezo bidafite abagenzi zigakoreshwa ahari benshi mu masaha amwe n’amwe.

Mukuralinda yavuze ko “Hari igihe usanga ku ruhande rumwe hari bisi zabuze abagenzi, ku rundi hari abagenzi babuze bisi, uko byakorwaga uyu munsi ntibyashobokaga guhita uhindura icyerekezo wakoreragaho. Ibyo ntabwo bishobora gukomeza kuko icyo tugamije ni ugukemura uko abantu bava ku muhanda.”

“Hari abahawe izo nshingano bakabireba bagahita bavana izo bisi mu cyerekezo kimwe zigatwara abo mu kindi. Ndetse n’izo mu Ntara na zo ni uko niba zaraye mu Mujyi igihe nta bantu bo kujya mu Ntara bahari zikaba zunganira izo mu Mujyi.”

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byazamutse ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ukwakira 2023, aho litiro imwe ya lisansi yageze ku 1822 Frw naho iya mazutu igera ku 1662 Frw.

Leta yiyemeje gutanga nkunganire ku bigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu rwego rwo kubyongerera ubushobozi bituma ibiciro by’ingendo bitiyongera.

Ibi byemezo byashimishije benshi cyane cyane abatuye mu mujyi wa Kigali, nubwo bavuga ko bije bitinze gusa bafite ikizere ko biteze ko bigeye kubafasha. Ubusanzwe iki ni ikibazo kimaze imyaka myinshi aho ubuyobozi bushinzwe itwarwa ry’abantu bahoraga bizeza abatuye umujyi wa Kigali ko bigeye gucyemuka ariko ntihagire igikorwa.

Twashatse kumenya uko abatuye umujyi wa Kigali babyakiriye, aho bigaragara ko ari icyemezo cyashimishije abatari bacye. Ni nyuma yaho abantu bari basigaye barara mu nzira abandi bakarara muri gare kubera kubura imodoka zibageza aho bataha.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *