Kicukiro: Umugabo yaguwe gitumo ari kubaga injangwe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane umugabo w’imyaka 30 witwa RWAMANYWA Thacien utuye mu karere ka Kicukiro umurenge wa Gikondo akagari ka Kagunga umudugudu wa Kabuye ya mbere yaguwe gitumo n’ubuyobozi  ari kubaga injangwe , ababibonye bemeze ko uyu mugabo yabonye iyi njangwe igenda genda mu bisambu hafi yaho acumbitse iyikubita amabuye arayica, akimara kuyica yahise ajya iwe atangira kuyibaga.

Abaturage batuye hafi aho baje kumushungera ari benshi niko guhuruza ubuyobozi bw’umudugu bwahise buhagera bwangu bamutesha ako kaboga yari yihigiye. Mu kiganiro gito twagiranye n’umuyobozi w’umudugudu witwa GAPIRA Ismael yadutangarije ko uyu mugabo agiye gushyikirizwa police akaganirizwa ku muco w’uRwanda dore ko kurya injangwe atari iby’Irwanda.

Andi makuru twaje guhabwa n’abazi uyu mugabo bahamya ko uyu mugabo atari ubwa mbere yaragiye kurya injangwe nubwo we yabihakanye yivuye inyuma, uyu mugabo  yabwiye umuringa .net ko yabitewe n’inzara yari ifite , ariko abaturage babihakanye bivuye inyuma dore ko umusi wo kuwa gatatu aribwo abaturage batuye mu murenge wa Gikondo  bari muri guma murugo bahawe ibiryo kandi bihagije.

Abantu bakaba bafite impungenge ko uyu mugabo yaba azibaga akazigaburira abantu dore ko abamuzi neza bahamya ko acuruza amasambuza aho bakunze kwita Sodoma ubu hasigaye hitwa Marembo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *