Kicukiro:Bafatiwe mu buvumo bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Kuwa mbere tariki ya 27 Nzeri,  mu  Karere ka Kicukiro hafatiwe abantu 11  barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19,  barimo gusenga mu buvumo.

Aba bantu 11 bafashwe na Polisi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Aba bafashwe babasanze bateraniye mu buvumo buherereye mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Bwerankori, Umudugudu wa Gakokobe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Yagize ati Byasobanuwe kenshi ko bitemewe ko abantu bateranira ahantu hatazwi barimo gusenga. Bariya bantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, nyamara bari barigishijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ariko bakomeje kugaragaza imyitwarire itari myiza. Tuributsa abantu ko iriya myitwarire itazihanganirwa.

CP Kabera yakomeje avuga ko iriya myitwarire ishobora kubakururira kwandura no gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 ndetse muri buriya buvumo bakaba bahahurira n’ibibazo.

CP Kabera   Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bafashije inzego z’umutekano.

Abafashwe uko ari 11 bajyanywe muri sitade ya IPRC baraganirizwa nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *