Kigali: Ab’abamikoro make bashyizwe igorora ,bari kubakirwa amazu agezweho.

Mu Mirenge ya Gitega na Kimisagara, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye kuhubaka inzu zubakishije ibikoresho bidahenze kandi birambye, mu rwego gutuza neza abafite amikoro make bari basanzwe batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

ubu buryo bugezweho nubwo kuvugurura imiturire y’akajagari igirwamo uruhare n’umuturage ndetse na Leta, aho abaturage batanga ibibanza byabo byari byubatseho inzu zishaje zikavanwaho noneho ubwo butaka Leta ikabwubakaho izindi nzu zijyanye n’Imiturire myiza kandi zikomeye.

Bizatuma abaturage bafite amikoro make bubakirwa inzu zikomeye kandi zirambye, bitabaye ngombwa ko bimurwa mu gace bari batuyemo kandi hakubahirizwa uburyo bw’Imiturire yo gukoresha neza ubutaka no gutunganya imitutire y’akajagari.

Inzu irimo kubakwa igeze ku gipimo cya 80% , yubatswe ku bibanza birindwi byatanzwe n’abaturage, ikaba izatuza imiryango 27 barimo na ba nyirubutaka bahatuye bazashumbushwa hakurikijwe agaciro k’umutungo buri wese yatanze.

Umujyi wa Kigali uvuga ko ayo macumbi yubatswe hagendewe ku byifuzo n’ibitekerezo by’abagenerwabikorwa, igishushanyombonera cy’aharimo gutunganywa kikaba kigaragaza uburyo aho hantu hazaba hameze nk’umudugudu w’icyitegererezo.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kongera ikigero cy’abatuye mu mujyi bakava kuri 18% babarwaga mu 2017 bakagera kuri 35% mu 2024, yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kubaka amacumbi aciriritse mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi.

Aya macumbi aciriritse ajyana n’ubushobozi bw’abaturage uhereye ku b’amikoro make ukageza no ku bafite ubushobozi buciriritse intego ikaba ari iyo gutuza heza abaturage batuye mu mijyi yose byitezwe ko baziyongeraho abasaga miliyoni 2.7 bitarenze mu 2024.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *