Kigali: Abafite imyanda bagiye kujya bishyurwa aho kwishyura

Hashize igihe kitari gito mu mujyi wa Kigali no muyindi mijyi yo mu gihugu hatangijwe gahunda yo gutwara imyanda cyangwa ibishingwe bikajyanwa ahabugenewe, ndetse hari nabarenga ku ma bwiriza bakajya kuyijugunya ahatemewe cyangwa bagacunga imvura yaguye bakayimena muri za ruhurura ahanini batinya kwishyura .Nkuko tubikesha ikinyamakuru  Imvaho nshya  Leta y’u Rwanda igiye gutangiza umushinga ugiye gutuma ibyari imyanda bihinduka imari, aho bamwe bashobora kuzajya banayiba abandi kubera ko ufite imyanda agiye kujya yishyurwa kugira ngo abone gutanga imyanda ye kubazaba bashinzwe kuyikusanya..

Nyuma yo gutangiza uyu mushinga Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, yasobanuye ko uyu mushinga ugamije kubyaza umusaruro imyanda ikusanywa mu mijyi ndetse no gucunga imyanda iteje akaga mu Rwanda.

Uyu mushinga bikaba byitezwe ko uzatangirira mu mujyi wa Kigali ariko ukazakomereza no mu yindi mijyi itandukanye mu Gihugu, by’umwihariko iyunganira Kigali, ukaba ugiye gutangira nyuma y’amasezerano Leta y’u Rwanda yasinyanye n’iya Luxembourg agamije gushyigikira ubutwererane no guhererekanya ubumenyi butandukanye mu ikoranabuhanga.

By’umwihariko ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’iya Luxembourg bushamikuye kuri uwo mushinga wiswe “Imyanda iganisha ku butunzi: Gutunganya imyanda ikomeye yo mu mujyi (MSW) no gucunga imyanda iteje akaga mu Rwanda.”

Minisitiri Dr. Mujawamariya yavuze ko iby’ingenzi bizakorwa muri uwo mushinga ari ukunoza uburyo bwo kugeza imyanda ahabugenewe, gutandukanya ubwoko bw’imyanda, ndetse no kubyaza umusaruro iyo myanda ku buryo bufitiye inyungu abaturage bayiha abashobora kuyibyazamo ibindi bintu.

Biteganyijwe ko uwo mushinga uzafasha mu kubyaza gazi n’ifumbire mu myanda ibora, mu gihe indi myanda irimo iya pulasitike n’ibyuma izajya ibyazwamo ibikoresho bishya byifashishwa n’abaturage mu buzima bwa buri munsi.

Dr. Mujawamariya yavuze ko agaciro k’ibizajya bikurwa mu myanda ari ko kazatuma abayitwara bagomba kujya bishyura abayibahaye, ati: “Aho kugira ngo twishyure badutwarire imyanda, ahubwo bazajya batwishyura ngo tubahereze imyanda… Turifuza kugera aho umuturage abona ko umwanda uvuye iwe ari imari.”

Uyu mushinga ugiye gutangirizwa mu Mujyi wa Kigali, ukazakomereza no mu yindi mijyi itandukanye y’Igihugu mu gihe uzaba umaze kugaragaza ko ugenda neza nk’uko wateganyijwe.

Minisitiri Dr. Mujawamariya yasabye abaturage gufatanya na Leta y’u Rwanda muri uru rugendo rugamije kubungabunga ibidukikije mu buryo bubyara inyungu zirambye. Uruhare rwabo ku ikubitiro ni ukugira akamenyero ko gutandukanya imyanda ibora n’itabora kugira ngo bijye byorohera abayitwara n’abayibyaza undi musaruro.

Pudence Rubingisa,umuyobozi w’umujyi wa Kigali nawe yahaye ikaze uwo mushinga uje wunganira icyerekezo cyo kubaka umujyi utangiza ibidukikije, kuko ugaragaza uburyo bwo gucunga imyanda mu buryo burambye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *