Kigali: abamotari bagiye guhabwa umucungamari uhembwa na Leta

Umuyobozi  w’agateganyo mukuru  wa RURA, Patrick Baganizi, yavuze ko amakoperative mashya y’abamotari  agiye guhabwa umucungamutungo uhembwa na Leta.

RBA yatangaje aya makuru ivuga ko mu Mujyi wa Kigali hamaze gushyirwaho koperative nshya 5 z’abamotari. Mu karere ka Nyarugenge hari koperative 2 muri Gasabo hari 2, na ho muri Kicukiro hakaba koperative 1.

Justin Uwizeye, umwe mu batanze igitekerezo kuri Twitter kuri iki cyemezo ati: “Ikibazo cya koperative ni kimwe mu Rwanda hose. Gusa iyaba izi RURA itari yivanze mu byazo kuko nta wutanga icyo adafite. RURA nayo ibyayo byarayinaniye none izafasha iki koperative tutabeshye?”

Iki cyemezo gufashwe nyuma y’aho koperative zari zisanzwe ziseshwe bitewe n’imikorere mibi.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

z

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *