Kigali: Abamotari bigaragambije

Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali baramukiye mu myigaragambyo, baparika moto ahantu hamwe basaba ubuyobozi kubanza kubatega amatwi bukabakemurira ibibazo.

Bose bahuriza hamwe ko bafite ikibazo cy’amafaranga menshi basigaye bakatwa ku ikoreshwa rya mubazi no kuba ubwishingizi bwa moto busigaye buzamuka umunsi ku wundi.

Simpari Shema Pierre ni umwe mu bamotari bari muri iyi myigaragambyo hafi y’ahahoze Gereza ya Nyarugenge, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko icyo bifuza ari uko ibibazo byabo bikemuka.

Ati “Turifuza ko ibibazo bikemuka, kuko turi gukorera amafaranga menshi agatwarwa n’abandi nk’aho aribo bashoye. Umuntu arakorera ibihumbi bibiri bagatwaraho 300 Frw?”

Shema yavuze ko hari amakuru batigeze bahabwa ubwo basabwaga gukoresha mubazi, baza kwisanga bazitangaho amafaranga menshi kandi batari babizi.

Ati “Hari ikibazo cya mubazi, hari n’ibindi bibazo bigendanye n’ubwishingizi bari batubwiye ko babugabanya ariko ntabwo byakozwe. Ikindi na Yego Moto iri kuturenganya, kandi ntabyo twari twarabwiwe.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *