Kigali: Afungiwe kubeshya ko afite PhD asaba akazi muri Kaminuza

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y’impamyabumenyi y’ikirenga Kaminuza (PhD) mu gushaka akazi muri kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda.

RIB ivuga ko Igabe yahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) muri Atlantic International University yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugira ngo abone akazi.

Igabe kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe hakorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irihanangiriza abishora mu byaha byo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, by’umwihariko kubeshya ko ufite impamyabumenyi udafite kuko bigira ingaruka mbi ku burezi mu gihugu ndetse n’abanyeshuri ntibabone ubumenyi bukwiye bityo n’umusaruro bitezweho ntuboneke.

Mu mategeko y’u Rwanda iki cyaha gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *