Kigali: Babuze umurambo w’umwana wari ugiye gushyingurwa

I Kigali haravugwa inkuru y’umuryango washenguwe no kubura umurambo w’uruhinja rwari rwaburiye ubuzima mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, bajya kuwusaba ngo bawushyingure bakabwirwa ko watwawe n’undi muryango.

Amakuru  dukesha  IGIHE  ni uko hari abana babiri baherutse gupfira mu bitaro bya CHUK, umwe ari uwo mu Burasirazuba undi mu Majyaruguru.

Abana bombi ngo bari bafite amazina ajya gusa hanyuma umukozi wo mu buruhukiro bw’ibitaro aza kwibeshya atanga umurambo ku muryango utari uwawo.
Abahawe umurambo nabo bahise bajya gushyingura batitaye kureba niba koko ko ari uwabo.
BTN yatangaje ko uwo murambo witiranyijwe, wari mu buruhukiro bwa CHUK mu gice cya VIP ku buryo hishyurwa 29.500 Frw ku munsi.

Ku wa 17 Mutarama 2022 ni bwo byamenyekanye. Uwo mwana yari yavutse ku wa 13 Mutarama 2022 apfa umunsi ukurikiyeho.

Umwe mu bari bagiye gutabara yagize ati “Umubyeyi yari yatubwiye ati ‘umunsi ibitaro byansezereye ni bwo nzashyingura umwana wanjye.’ Uyu munsi ni bwo twagombaga kujya gushyingura, tugeze kuri Morgue dusanga umwana ntawurimo.”

“Batubwiraga ibintu bidasobanutse ngo bamuhaye umubyeyi w’i Kibungo ni we wagiye kumushyingura, ngo bagiye kubikurikirana.”

Kugira ngo umurambo ushyirwe muri VIP, bivugwa ko hari n’ubundi impungenge z’uko kuko ari uruhinja, ushobora kwitiranwa n’undi, bene wo bahitamo kuwushyira ahihariye.

Ba nyiri umwana basabye guhabwa umurambo kandi Ibitaro bikaryozwa amakosa byakoze.

Batangaje ko bagiye kugeza ikirego mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kandi ko uwo murambo wajyanywe i Kibungo nutabururwa hagomba kwitabazwa isuzuma ry’uturemangingo ndangasano two mu maraso (ADN) hakemezwa ko ari wo koko.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Mahoro Niyingabira Julien, yatangaje ko byamaze kumenyekana ko ikibazo cyaturutse ku burangare bw’abakora muri Morgue ya CHUK.

Ati “Ababigizemo uruhare barazwi kandi bashobora gukurikiranwa. Urwego rushinzwe imyitwarire ku rwego rw’Ibitaro rurabikurikirana kandi rukabafatira ibyemezo bikwiye, bijyanye n’amategeko agenga abakozi ba Leta.”

Yasobanuye ku imiryango yombi yamaze kuganirizwa, ibitaro bigasaba imbabazi, hakanemeranwa ko umurambo wari wajyanywe i Kibungo ugarurwa.

Mu gihe ADN yaba ikozwe, ikiguzi kizishyurwa na CHUK.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *