Kigali: Batatu bafashwe bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi zirimo iza camera zo mu muhanda

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendo n’ibindi byaha (ASOC) ryafashe abantu batutu bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi harimo n’iza Camera zishinzwe umutekano wo mu muhanda. Bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge na Kicukiro ku wa 18 Mutarama 2022.

Abafashwe barimo umugabo w’imyaka 33, uw’imyaka 34 n’uwa 33. Umwe muri aba batatu ufite iduka rito ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi yaguraga insinga zibwe na bagenzi be.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko usibye kuba bariya bantu bacyekwaho ubujura bw’ibikorwaremezo, banafite uruhare mu guhungabanya umutekano w’abaturage.

Yagize ati “Bariya bantu ni isoko yo guhungabanya umutekano w’abaturage kuko aho baciye insinga zijyana umuriro mu ngo z’abaturage nijoro ntibongera gucana kandi Leta yarashyizeho ibyo bikorwaremezo. Iyo bibye urunsinga rujya muri Camera baba bishe umutekano wo mu muhanda kuko ziriya camera zashyizweho ngo zifashe mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Iyo ucuruje ibyibano mu rwego rw’amategeko nabwo uba ukoze icyaha.”

Abafashwe Polisi yari imaze ukwezi kurenga ibashakisha bakaba barafatanwe bimwe mu bikoresho by’ikigo gikwirakwiza umuriro mu gihugu, harimo imyenda ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu kurira inkingi z’amashanyarazi.

CP Kabera yakomeje avuga ko ubujura nk’ubu bw’insinga z’amashanyarazi bukunze kugaragara no mu bindi bice by’Igihugu. Yakanguriye abaturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru anaburira abafite ingeso mbi yo kwiba ibikorwaremezo ko Polisi izabafata aho bari hose.

Yagize ati “Aba bantu bashobora kuba batibaga hano muri Kigali gusa kuko n’ahandi mu Ntara ubu bujura bujya buhagaragara. Turacyarimo gukusanya amakuru kugira ngo n’abatafashwe uyu munsi nabo bazafatwe kuko bishoboka ko hari abandi bafatanya. Polisi ntabwo izarambirwa kurwanya abahungabanya umutekano w’abaturage.Turakangurira abaturage kugira uruhare mu kurinda ibikorwaremezo ariko bakanatanga amakuru igihe babonye abarimo kubyangiza.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko “Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *