Kigali Boss Babes n’abandi bakunzi  ba Rayon Sports bayihaye akayabo

Rayon Sports yegukanye igikombe cy’amahoro n’igikombe kiruta ibindi mu bagabo, naho ikipe y’abagore itwara shampiyona mu cyiciro cya 2.

Abakunzi ba Rayon Sports bashimiye ubuyobozi bw’umuryango n’ikipe ku mbaraga zakoreshejwe ngo ibi bikombe biboneke. Gusa bahiga kwitwara neza kurushaho mu mwaka w’imikino 2023-24, mu bikombe bikinirwa imbere mu gihugu no muri CAF Confederation Cup.

Aba bakunzi ba Rayon Sports bitabiriye uyu muhango bakusanyije agera kuri Miliyoni 32 FRW.

Abarimo Prosper, Martin, Saidi buri umwe yatanze Miliyoni 2, Kigali Boss Babes batanga miliyoni 2 nabo, Munyakazi Sadate atanga miliyoni 10, Furaha atanga miliyoni imwe n’abandi bari aho bitanga uko bifite.

Rayon Sports ivuga ko ikeneye miliyoni 68 Frw mu kurushaho kwitegura neza, abura agera kuri Miliyoni 36, Prosper MUHIRWA, Saidi na Martin RUTAGANBWA bakazafasha Komite kuyashaka mu bandi bakunzi b’ikipe.

Mu kwezi gutaha nibwo Rayon Sports ifite akazi gakomeye ko gusezerera Al Hilal Benghazi ikagera mu matsinda ya CAF Confederations Cup ku yindi nshuro.

Iyi kipe niyo ihabwa amahirwe kurusha Kakamega Homeboyz kuko yanganyirije muri Kenya.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *