Kigali: Dore amayeri mashya y’abanyamujyi atuma bava muri Guma mu Rugo. Amafoto

Polisi y’igihugu yaburiye abantu bihindura abacuruzi bakanahimba andi mayeri atuma bakora ingendo zitemewe mu Mujyi wa Kigali kandi umaze iminsi ushyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Muri Kigali havugwa bamwe mu bogoshi basigaye bambara imyenda nk’iy’abacuruza Me2U, ubundi bakagenda nk’abagiye hafi aho ariko bamwe bagiye mu kazi.

Umwe mu baganiriye na IGIHE ducyesha iyi nkuru yagize ati: “Ubu imashini zogosha twarazitahanye kugira ngo umukiliya wawe nagushaka, ujye uhita umusanga iwe ubundi umwogoshereyo”.

Hari kandi n’abandi bagaragaye bafite ibikapu nk’abagiye guhaha ariko bigiriye mu zindi gahunda zabo, nyamara ibi bishobora kuba impamvu y’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Ibi bikorwa byiyongeraho ibindi byavuzwe mu minsi yashize, aho hakunze kumvikana abantu bafashwe bari kunywera inzoga mu rugo rwahinduwemo akabari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye abantu bagikerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko bitemewe kandi bihanirwa.

Ati: “Ibikorwa nk’ibyo ntabwo byemewe. Icyo twabwira abantu ni uko Guma mu Rugo ari Guma mu Rugo, ibyo rero bya gushaka abakiliya mu ngo uvuye iwawe ukagenda ni ikibazo kandi ntabwo byemewe”.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko mu bantu 107.106 bo hirya no hino muri Kigali bapimwe Covid-19 muri iyi minsi, abagera kuri 3.965 bangana n’ijanisha rya 3.7% bayisanganywe.

Ibi bipimo rusange byafashwe kuva ku wa 17-18 Nyakanga 2021, bigaragaza ko Akarere ka Kicukiro kihariye 4,4% by’abasanganywe ubwandu, Gasabo ikagira 3,8% mu gihe Nyarugenge ifite 2,5%. Umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu gihugu ni abantu 704.

Tubibutse ko kuri uyu wa Kane taliki ya 22 Nyakanga 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje abantu bashya 1,309 banduye icyorezo cya COVID-19, bituma abamaze gutahurwaho icyo cyorezo guhera muri Werurwe 2020 bagera ku 61,375.

Ni mu gihe uyu munsi hakize abantu 869 bagejeje umubare w’abamaze gukira muri rusange ku 43,924 bangana na 71.5%.

Uyu munsi kandi hatangajwe abarwayi 11 bishwe n’icyorezo cya COVID-19 batuma abamaze kwamburwa ubuzima na cyo bagera kuri 703, bakaba barimo abagore batanu b’imyaka 79, 72, 52 (Kigali), 65 (Karongi) & 24 (Huye) n’abagabo batandatu b’imyaka 77 (Ruhango), 67 (Kamonyi), 63 (Karongi), 61, 58 & 30 (Kigali).

Ni mu gihe abakirimo kwitabwaho n’abaganga baba bari mu bitaro cyangwa mu ngo bagera ku 16,747 barimo 78 barembye.

Abarwayi bashya batangajwe barimo abo mu Mujyi wa Kigali 122,  Gicumbi 58, Musanze 45, Ngororero 45, Rutsiro 44, Burera 43, Rubavu 43, Bugesera 39,  Kayonza 39, Huye 38,  Ngoma 38,  Karongi 38, Kamonyi 37, Gakenke 36, Nyamagabe 34, Rwamagana 31, Nyanza 30, Nyagatare 28, Nyamasheke 27,  Nyaruguru 24, Gatsibo 19, Rusizi 19,   Rulindo 16, Ruhango 16, Gisagara 15 na Muhanga 1.

Ibipimo bimaze gufatwa kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda ni 1,939,765 birimo 22,818 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Inzego z’ubuzima ziraburira abaturarwanda kwitwararika kuko mu Gihugu hageze ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize 60% y’ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n’ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

Uyu munsi, abantu bashya 5,346 bahawe doze ya mbere y’urukingo rwa COVID-19, bityo abamaze gukingirwa muri rusange bagumye ku 418,773.  Ni mu gihe kandi abantu 253,087 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo aho uyu munsi nta watewe urwo gushimangira.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zigamije guhosha umuvuduko w’ubwandu bw’iki cyorezo, Kubera ubwiyongere budasanzwe bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro; hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali n’utwo Turere muri Gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown); guhera ku italiki ya 17 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2021.

Muri iki gihe cya Guma Mu Rugo, Inzego z’ubuzima zikomeje ibikorwa byo gupima no gukingira COVID-19 hagamijwe guharanira kwita ku banduye ndetse no gukumira ko ubwandu bushya bukomeza gukwirakwizwa. Ibi bikorwa byongerewemo imbaraga nyinshi mu Mujyi wa Kigali n’utwo turere tundi turi muri gahunda ya Guma Mu Rugo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko ibikorwa byo gupima no gukingira COVID-19 bikomeje, hakumirwa ko abo virusi igaragayeho n’abagaragaje ibimenyetso batinda kubona ubuvuzi bikabaviramo kuremba cyangwa kwanduza benshi.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Ku Isi, abamaze kwandura COVID-19 muri rusange bararenga miliyoni 193 barimo abasaga miliyoni 175 bakize ndetse na miliyoni 4.1 z’abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *